AMAFOTO: Amavubi U20 yasoje imyitozo, Mashami yiyemeza gusezerera Zambia n'ubwo bagiye imbokoboko | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Amavubi U20 yasoje imyitozo, Mashami yiyemeza gusezerera Zambia n'ubwo bagiye imbokoboko

AMAFOTO: Amavubi U20 yasoje imyitozo, Mashami yiyemeza gusezerera Zambia n'ubwo bagiye imbokoboko

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yakoze  imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Zambia gukina umukino wo kwishyura n’iki gihugu mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha wa 2019.

Umukino ubanza wabereye mu Rwanda, Zambia yatsinze u Rwanda ibitego 2 ku busa, umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018.

Iyi kipe ikaba iri buhaguruke mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2018 yerekeza muri Zambia aho izakorera indi  myitozo muri Zambia mbere y’uko umukino uba ku wa Gatandatu.

Mu myitozo ya nyuma bakoreye mu Rwanda,  umutoza Mashami Vincent yibanda cyane ku myitozo yo gutera mu izamu cyane ko azagenda asatira cyane.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo, Mashami yavuze ko n’ubwo bari buhaguruke mu Rwanda imbokoboko nta mpamba y’ibitego bafite kandi ikipe ya Zambia ari nayo ifite amahirwe menshi ngo bizeye kuyisezerera.

Yagize ati”Ni byiza ko dusoje imyitozo nta mukinnyi ufite ikibazo, bose bameze neza igisigaye ni uko dutoranya 18 bameze neza cyangwa bakoze neza, dufite icyizere nka 99% ko dushobora gukuramo Zambia. Birumvikanna gahunda twari dufite ya hano mu rugo itandukanye niyo tugiye guhagurukana, ubu nta kintu dufite, mu kabati kacu harimo ubusa muri make tugiye kugenda imbokoboko, ni misiyo ikomeye ariko twizeye ko tuzayivamo neza.”

Umutoza Mashami Vincent akaba avuga ko 18 bari buhaguruke bataramenyekana gusa baza kumenyakana mu masaha ari imbere. Kugira ngo u Rwanda rukomeze mu cyiciro cya nyuma cy’iri jonjora birasaba ko batsindira Zambia iwayo ibitego 3-0 cyangwa 3-1.

Marc Govin ukina ku ruhande rw'Iburyo mu bwugarizi ategerejweho byinshi

Nkubana Marc ashobora kutajyana n'abandi muri Zambia

Nyirinkindi Saleh utarakinnye umukino ubanza ashobora kuba ari muri 18 burira indege

Samuel Gueulette waturutse mu Bubiligi ashobora wkisanga muri 11 bazabanzamo

Byiringiro Lague afite akazi katoroshye ko gushaka ibitego 

Harimo no guhangana

Dylan na Samuel bahanganiye umupira

Kapieni w'iyi kipe Buregeya Prince

Bonane agerageza guhindura umupira awucisha kuri Saleh

Umutoza Mashami Vincent afite icyizere

Marc Govin asimbuka tackle ya Songayingabo Shaffy

Umuzamu Facre na we ngo ariteguye

16/May/ 2018,4 days ago |

Post Your Comment

Comments(1)
John
Imana Ijyanenabo Kandi Iduhe Intsinzi
Sponsored Content