Gatera Alphonse yateye utwatsi icyifuzo cya Sunrise ahitamo gusezera | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Gatera Alphonse yateye utwatsi icyifuzo cya Sunrise ahitamo gusezera

Gatera Alphonse yateye utwatsi icyifuzo cya Sunrise ahitamo gusezera

Ikipe ya Sunrise yarimo ikora ibishoboka byose ngo yongerere amasezerano uwari umutoza mukuru wa yo, Gatera Alphonse, we ahubwo yahisemo gusezera ku mirimo yo gutoza iyi kipe nyuma yo kugenda igorwa n’ibibazo byo guhemba aho bamaze amezi agera kuri atatu badahembwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu mutoza yasezeye abakinnyi ababwira ko atakiri umutoza wa bo bitewe n’ibibazo by’amikoro birimo kurangwa muri iyi kipe.

Umwe mu bakinnyi baganiriye na Eachamps akaba atashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko mu ngitondo ari bwo yabasezeye akababwira ko atari butoze umukino w’uyu munsi iyi kipe igiye gukina na Bugesera FC.

Yagize ati”Umutoza yadusezeye mu gitondo, birumvikana nta  bwo byadushimishije cyane ko dufite umukino ukomeye, nyine icyatumye agenda ni kibazo cy’amafaranga,…. Ariko abantu baraduhimbira twe umukino turawukina kandi turitwara neza.”

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ariko ntibyadukundira kuko umunyamabanga wa yo atitabaga telefoni ye ngendanwa.

Uyu mutoza wari mu mpera z'amasezerano ye muri iyi kipe, amakuru agera kuri Eachamps ni uko ubuyobozi bw'iyi kipe bwari bwatangiye kwegera uyu mugabo ngo bumwongerere amasezerano none akaba yabateye utwatsi ahitamo gusezera.

Iyi kipe kuva yava mu maboko y’intara y’Iburasirazuba ikajya mu ntoki z’akarere ka Nyagatare yagiye ikomeza kugorwa cyane n’ikibazo cy’amikoro aho umwaka w’imikino ushize na bwo warangiye bafitiye ibirarane abakinnyi.

Uyu mwaka w’imikino wa 2017/2018 ujya gutangira akarere ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe bavugaga ko ubu nta kibazo cy’amikoro  kizagonga iyi kipe kuko akarere kazajya kayishyiramo miliyoni 120 hakiyongeraho n’uruhare rw’abaturage.

Gusa siko byaje kugenda kuko yagiye n’ubundi ihura n’iki kibazo aho rimwe na rimwe abakinnyi bavugaga ko batari bukine batishyuwe bakabashakira make ubu bakaba babarimo amezi atatu ariko umutoza we kwihangangana bikaba byanze agahita asezera.

Ibi bibaye mu gihe ubuyobozi bw’Intara y’iburasirazuba yarimo ikora ibishoboka byose ngo yumvishe aka karere ko iyi kipe bagomba kuyifata neza kuko yagiye hariya kugira ngo abaturage ba ho bishime.

Gatera Alphonse yinjiye mu ikipe ya Sunrise mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino wa 2017/2018 aho mu mikino 30 ya shampiyona yari amaze kuyitoza 20 ayisize ku mwanya wa 8 mu makipe 16 n'amanota 27.

16/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content