Amafoto ya Young Grace yambaye imyenda yamamaza uruganda rwa Skol aramugwa amahoro? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amafoto ya Young Grace yambaye imyenda yamamaza uruganda rwa Skol aramugwa amahoro?

Amafoto ya Young Grace yambaye imyenda yamamaza uruganda rwa Skol aramugwa amahoro?

Kuri uyu wa 16 Gicurasi 2018 nibwo umuhanzikazi Young Grace yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram amafoto yambaye imyenda y’ikipe ya Rayon Sports inariho ibirango by’uruganda rwenga inzoga rwa Skol mukeba wa Bralirwa ifitanye amasezerano na Young Grace.

Aya mafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyamba, ndetse bamwe bayafashe nk’uburyo bwo kureshya abafana ba Rayon Sports dore ko ari yo kipe ifite abafana benshi mu Rwanda, ku buryo bashobora kumushyigikira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8 ari guhatanira n’abandi bahanzi.

Hirya yo kureshya abakunzi ba Rayon Sports, iyi myenda y’ubururu n’umweru iriho ibirango by’uruganda rwenga inzoga rwa Skol nk’umuterankunga w’iyi kipe.

Young Grace nawe wamamariza uruganda rwenga inzoga rwa Bralirwa ntabwo yemerewe kumamaza urundi ruganda rukora nk’ibyo abamuhaye amasezerano bakora, ibintu yarenzeho ndetse bishobora kuba byatuma amasezerano ye aseswa.

Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri facebook ya Primus, Young Grace yabajijwe impamvu yambaye imyenda yamamaza uruganda rwa Skol asubiza ko yabikoze mu rwego rwo kwerekana ko ashyigikiye ikipe ya Rayon Sports ifite umukino na Yanga Africans yo muri Tanzaniya.

Yongeyeho ko nta ngaruka byagira ku masezerano ye na Bralirwa kuko amafoto yahise ayasiba dore ko byakozwe n’umuntu usanzwe ukoresha imbuga nkoranyambaga ze.

Yagize ati “Ndi umufana w'imena wa Rayon Sport, amafoto akaba yagiye ku rubuga kuko ifite match uyu munsi....sinarenze ku mategeko kuko amafoto yagiyeho ari aya kera ndetse n'iriya myambaro ikaba yarahinduwe, byari mu rwego rwo gushyigikira ikipe mfana naho ubundi ndacyafitanye amasezerano na Primus. Ikindi kandi ni uko amafoto yaje kuvaho kuko umfasha gukoresha urubuga atabanje gushishoza.”

Ntiturabasha kumva icyo abayobozi ba EAP cyangwa se Bralirwa bavuga kuri iki Kibazo.

Young Grace ari muri PGGSS 8 aho yinjiriye mu cyiciro cy’abari n’abategurori hamwe na Queen Cha. Ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda bizatangira kuwa 26 Gicurasi 2018 mu Karere ka Gicumbi.

Iyi foto igaragaza cyane inyuguti "Skol" yayisibye

Iyi yo yayirekeyeho n'ubwo bigaragara 

16/May/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...