Antoine Hey wari waranditse asaba kongera gutoza Amavubi yabonye ikindi gihugu atoza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Antoine Hey wari waranditse asaba kongera gutoza Amavubi yabonye ikindi gihugu atoza

Antoine Hey wari waranditse asaba kongera gutoza Amavubi yabonye ikindi gihugu atoza

Uwahoze ari umutoza mukuru w’Amavubi akaza gusezerera, Antoine Hey kuri ubu yagizwe umutoza mukuru wikipe y’igihugu ya Myanmar ibarizwa ku mugabane wa Asia.

Antoine Hey  yasezeye akazi ko gutoza Amavubi muri Gashyantare 2018 nyuma y’igikombe cya CHAN aho yavugaga ko ari ku bwumvikane na Nzamwita Vincent De Gaulle kugira ngo bahe umwanya perezida mushya mushya uzatorwa yihitiremo umutoza yaba yanashimye imikorere ye abe yamugarura.

Antoine Hey yari yongeye kwandikira FERWAFA asaba ko amasezerano ye yasubukurwa dore ko yari yasabwe na perezida waruriho icyo gihe ‘Vincent De Gaulle’ ko baba bayahagaritse kugira ngo perezida uzatorwa azabe ari we uhitamo niba bakomezanya cyangwa babireka bitewe n’umusaruro we.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gicurasi 2018 abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Antoine Hey yavuze ko yamaze kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu cya Myanmar ndetse akaba azatangira akazi mu cyumweru gitaha ahura na n’ikipe y’igihugu y’u Bushinwa.

Umuntu agenekereje mu kinyarwanda amagambo yanditse kuri iyo foto yo kuri twitter, yagize ati" Ni ibyagaciro! kuba ngiye gutoza ikipe yanjye nshya mu cyumweru gitaha duhura n'Ubushinwa."

Antoine Hey yatangiye gutoza ikipe y'Igihugu Amavubi muri Werurwe 2017, akaba yari amaze igihe nta kipe atoza.

16/May/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...