CAF CC: Rayon Sports inaniwe gukura amanota 3 muri Tanzania | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

CAF CC: Rayon Sports inaniwe gukura amanota 3 muri Tanzania

CAF CC: Rayon Sports inaniwe gukura amanota 3 muri Tanzania

Umukino wa kabiri mu itsinda D mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup Yanga yari yakiriyemo Rayon Sports urangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Umukino watangiye ubona amakipe yombi ageregeza gusatirana ari na ko agenda arema uburyo bw’ibitego butandukanye, gusa ikipe ya Yanga ni yo yagiye ibona amahirwe menshi n’ubwo atari akanganye cyane dore ko nta n’impinduka yigeze akora kuko imipira imwe bayiteye hanze indi umuzamu Bakame akayikuramo.

Ku ruhande rwa Rayon Sports nta mahirwe menshi yabonye uretse nk’igitego Diarra yatsinze ariko umusifuzi akacyanga bitewe n’uko hari habayeho kurarira.

Amamkipe yombi yakomeje gukina ubona asa nanganya ariko Yanga Africans ubona ko irusha Rayon Sports hagati mu kibuga kuko aha Rayon Sports hari harimo Pierrot na Mugisha Francois (Master) batakoraga cyane. Igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe zombi zishaka igitego. Ku munota wa 57 Rayon Sports yakoze impinduka havamo Manishimwe Djabel hinjiramo Muhire Kevin.

Ku munota wa 65 Yanga yakoze impinduka havamo Kamusoko wari wavunitse hinjiramo Raphael. Ku munota wa 72 Rayon Sports yakoze izindi mpinduka havamo Diarra wagiye ahusha uburyo bwinshi maze hinjiramo Christ Mbondi.

Ku munota wa 75 Rayon Sports yahushije igitego cyari cyabazwe nyuma y’ishoti Tchabalala yateye mu izamu umuzamu akawukuramo maze Christ Mbondi yawushyira mu izamu ugaca hejuru gato y’izamu.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira cyane ndetse inarusha Yanga Africans ariko amahirwe abasore nka Tchalala, Mbondi bagiye babona ntibayabyaza umusaruro maze umukino urangira ari 0-0.

Undi mukino w’itsinda D Gor Mohia yari yakiriyemo USM Alger na wo warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Kugeza ubu muri iri tsinda USM Alger niyo ya mbere n’amanota 4, Rayon Sports na Gor Mahia zifite 2 na ho Yanga ni iya nyuma n’inota rimwe.

Dore 11 babanjemo ku mpande zombi

Yanga: Youthe Rostand,  Hassan Kessy,  Gadiel Michael, Andrew Vincent,  Kelvin Yondani,  Thaban Kamusoko, Yusuph Mhilu, Pius Buswita, Obrey Chirwa, Juma Mahadhi na Geofrey Mwashiuya

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric bakame, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugabo Abriel, Kwizera Pierrot, Mugisha Francois Master, Rutanga Eric, Nyandwi Sadam, Manishimwe Djabel, Ismaila Diarra na Shabani Hussein Tchabalala.

16/May/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Shumbusha Anastase
Rayon Ndayikunda Xn Nikomeze Igerageze Bizacamo 2
Sponsored Content
Loading...