AMAFOTO: Amavubi U-20 yageze muri Zambia | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

AMAFOTO: Amavubi U-20 yageze muri Zambia

AMAFOTO: Amavubi U-20 yageze muri Zambia

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 20 yageze muri Zambia mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane aho igiye gukina umukino wo kwishyura na Zambia mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha wa 2019.

Saa 22:50 z'ijoro ku wa Gatatu ni bwo izi ngimbi zahagarutse mu Rwanda zerekeza muri Zambia, ku isaha ya saa saba zirenzeho iminota mike mu rukerera rwo kuri uyu Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018 ni bwo bari bageze ku kibuga cy’indege cya Zambia mu murwa mukuru Lusaka aho bahise berekeza kuri Golden Peacock Hotel aho bacumbitse kugeza umukino urangiye.

Biteganyijwe ko aba basore bafata umwanya bakaruhuka nyuma ni mugoroba bakaza gukora imyitozo ahanini yiganjemo kunanura imitsi (Declassage), ubundi ku munsi w'ejo bakazakorera imyitozo ku kibuga cya National Heroes giherereye mu mujyi wa Lusaka ari na cyo kizakira umukino.

Umukino uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018. Umukino ubanza twabibutsa ko warangiye ku ntsinzi ya Zambia y'ibitego 2-0, kugira ngo u Rwanda rukomeze mu ijonjora rya nyuma rurasabwa gutsinda Zambia ibitego b'iri hejuru ya 2.

Dore abakinnyi Mashami yahagurukanye

Abakinnyi: Cuzuzo Gael, Ntwali Fiacre, Uwineza Aime Placide, Songayingabo Shaffi, Buregeya Prince, Ndayishimiye Thierry, Ishimwe Christian, Mugisha Patrick, Nshimiyimana Marc Govin, Nshimyumuremyi Gilbert, Dylan Maes Georges, Francis Gueulette Samuel Leopold Marie, Nyilinkindi Saleh, Bonane Janvier, Cyitegetse Bogarde, Byiringiro Lague, Ishimwe Sareh na Byukusenge Yakuba

Abagiye baherekeje ikipe: Nshimiyimana Alexis Redamptus (Uwagiye ayoboye iri tsinda), Mashami Vincent (umutoza mukuru), Rwasamanzi Yves (umutoza wungirije), Mugabo Alexis (umutoza w'abazamu), Nuhu Assuman (Doctor), Nzeyimana Felix (Team Manager) na Tuyisenge Eric (ushinzwe ibikoresho)

Lague na bagenzi be ku kibuga cy'Indege cya Zambia

Shaffy(uri imbere uhetse igikapu) na Placide(uri kureba muri telefoni afashe mu mifuka) ba myugariro bafite akazi ko kubuza Zambia gutera mu izamu ry'Amavubi

Patrick agenda amwenyura yiyumvira indirimboIyi niyo hoteli aba basore bagiye gucumbikamo

17/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Shumbusha Anastase
Bazatsina Pe
Sponsored Content