Abantu batanu bakomoka mu Rwanda babaye ibyamamare ku ruhando mpuzamahanga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abantu batanu bakomoka mu Rwanda babaye ibyamamare ku ruhando mpuzamahanga

Abantu batanu bakomoka mu Rwanda babaye ibyamamare ku ruhando mpuzamahanga

Ku mpamvu zitandukanye zirimo n’amateka yaranze u Rwanda, hari abanyarwanda bamwe na bamwe bagiye bajya gutura mu mahanga, bakahashakira ndetse bakahabyarira, kuri ubu abana babo bakaba ari bamwe  mu byamamare birangamiwe ku Isi.

Ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika bigiye bikomokamo abantu bamwe bagiye baba ibyamamare ku ruhando mpuzamahanga biturutse ku mpano zitandukanye, haba mu muziki, filime, imikino itandukanye n’ibindi.

Dufashe urugero twavuga nka Akon icyamamare muri muzika ukomoka muri Senegal, Lupita Nyong’o wamamaye muri sinema ukomoka muri Kenya, Saido Berahino ukina  umupira w’amaguru ukomoka i Burundi, umuhanzi Mahombi ukomoka muri Kongo n’abandi benshi.

Mu Rwanda nta bantu benshi bahakomoka bamaze kubaka izina ku rwego rukomeye cyane ariko  hari bamwe na bamwe mu ngeri zitandukanye z’imyidagaduro bamaze kuba ibimenyabose mu ruhando mpuzamahanga, ari nabo tugiye kubagezaho urutonde rwabo.

Stromae

Stroame ubusanzwe yitwa Paul van Haver yavutse mu 1985,  avukira mu gihigu cy’Ububiligi ku mugore witwa Miranda Marie Van Haver n’umunyarwanda Rutare Jean Pierre wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo ni umuhanzi,  indirimbo ze zikundwa bikomeye mu bihigu byinshi cyane cyane ibivugwamo ururimi rw’igifaransa dore ko ari nacyo akunze gukoresha. Muri 2009 nibwo yatangiye kumenyekana cyane ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Alors on Dance’ iri kuri alubumu ye yise ‘Cheese’.   Muri 2013 yakoze alubumu ya kabiri yise Racine Carree aho yabashije kugurisha kopi miliyoni 2 mu Bufaransa honyine. Iyi alubumu iriho indirimbo nka Papaoutai yakoreye se witabye Imana ataramenye ubwenge, Formidable n’izindi.

Yakoze ibitaramo bitandukanye ku Isi, harimo n’icyo yakoreye mu Rwanda mu Ukwakira 2015, ndetse anashimangira ko ari umunyarwanda.

Storamae ubwo aheruka mu Rwanda yahuye n'umuvandimwe we uba mu Rwanda 

Corneille Nyungura

Corneille Nyungura ni umwanditsi akaba n’umuririmbyi uba muri Canada ni igihangange mu njyana ya R&B cyane cyane mu bihugu byiganjemo abavuga ururimi rw’Igifaransa. Yavutse ku babyeyi b’abanyarwanda aribo Nyungura Emile na Nyirafaranga Ephrasie bitanye Imana mu 1994, Corneille ahita ajya kuba mu Budage nyuma ajya muri Canada aho aba n’abandi abavandimwe be.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Parce Que On Vient de Loin, Avec La Classe,  Seul Au Monde, Les Sommets De Nos Vies  n’izindi nyinshi.  Yagiye avuga ko azagaruka gusura u Rwanda n’abo mu muryango we ariko ntatangaza igihe nyacyo azazira.

Corneille Nyugura uri hagati yigaruriye imitima y'ab'uruhu rwera

Sonia Rolland

Sonia Rolland Uwitonze ni umufaransakazi wabyawe n’umugabo w’umufaransa n’umugore w’umunyarwandakazi. Yavukiye mu Rwanda mu 1981 aza kuhava nyuma y’imyaka 10 ubwo ababyeyi be bari bahunze.

Mu mwaka wa 2000 yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa, aba umunyafurika wa mbere uciye ako gahigo. Yanahagarariye Ubufaransa mu marushanwa ya Miss Universe. Kuri ubu umwe mu bagore bakomeye mu mwuga wo gutanganya filime ku mugabane w’Uburayi.

Akunda kuza mu Rwanda cyane, mu bikorwa binyuranye harimo ibyo gukora filime no gukurikirana umuryango ufasha aban batishoboye witwa Maisha Africa. Aheruka i Kigali ubwo yari mu iserukiramuco rya sinama rya Mashariki. Niwe mujyanama wihariye wa Nyampinga w'u Rwanda 2018.

Sonia Rolland ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga w'Ubufaransa muri 2000

Frank Ntilikina

Frank Ntilikina ni umusore ukina umukino w’intoki wa Basket Ball kuri ubu akina muri shampiyona y’umukino wa Basket Ball muri Amerika (NBA) mu ikipe ya New York Knicks aho yagiyemo mu mwaka wa 2017 avuye mu ikipe ya SIG Strasbourg yo mu Bufaransa.

Uyu musore wavukiye mu  Bubiligi mu 1998, akaba afite Ubwenegihugu bw’Ubufaransa niwe munyarwanda wa mbere wanditse amateka yo gukina muri NBA.

Frank Ntilikina ni umukinnyi ukomeye muri NBA

Somi

Somi ubusanzwe yitwa Laura Kabasomi Kakoma afite imyaka 36. Aba muri Ameriia ariko avuka ku munyarwanda n’umugandekazi. Uyu mukobwa ni icyamamare mu njyana ya Jazz akaba ari nawe munyarwanda wa mbere wasinye amasezerano muri kompanyi ifasha abahanzi ya Sony.

Aheruka kwegukana igihembo gikomeye mu cyiciro cy’abakoze alubumu zifite umwihariko mu njyana ya Jazz muri NAACP Image Awards.

Aheruka mu Rwanda muri Gashyantare 2018 aho yakoreye igitaramo muri Mariott Hotel, cyanitabiriwe na Jeannette Kagame .

Somi ari kumwe n'umuhanzikazi Cecile Kayirebwa

17/May/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...