Anitha Pendo yasobanuye inkomoko y'izina rye ry'akabyiniriro 'Umukobwa Wirwanyeho' | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Anitha Pendo yasobanuye inkomoko y'izina rye ry'akabyiniriro 'Umukobwa Wirwanyeho'

Anitha Pendo yasobanuye inkomoko y'izina rye ry'akabyiniriro 'Umukobwa Wirwanyeho'

Umunyamakuru akaba n’Umu-Dj  Anitha Pendo ukunda kwiyita ‘Umukobwa Wirwanyeho’ yavuze iri zina yarihawe n'umutu wakundaga kumubona ari mu kazi ko kuvangavanga imiziki.

Anitha Pendo yatangiye kumenyekana guhera mu 2008 akora kuri Radio zitandukanye mu Rwanda, ubu akora ibiganiro bijyanye n’imyidagaduro ku Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru(RBA).

Uretse kuba umunyamakuru ni Umu-Dj, Umushyushyarugamba(MC), akina amakinamico, ni n’umubyinnyi. Ariko umwuga w’ubu-Dj niwo watumye ahabwa akazina k’Umukobwa Wirwanyeho'.

Anitha w’imyaka 33 akomoka IiGahini mu Karere ka Kayonza, mu kiganiro aherutse kugirana na Eachamps yatangaje ko aka gatazirano ‘Umukobwa Wirwanyeho’ katurutse ku mwuga we w’ubu-DJ aho yariyiswe n'umuntu wakundaga kumukurikirana.

yagize ati”Hari ukuntu umuntu agenda akagurikirana, hari umuntu w’umusirikare wari warambonye aho nakoraga akazi k’ubu-Dj. Akambona ndara amajoro , ngahagarara amasaha angahe , akambona nicaye ahantu ha njyenyine ncecetse.”

Yavuze ko uyu muntu yaje akamusuhuza akamubwira ko mu mazina ye agomba kongeraho akazina ‘Umukobwa Wirwanyeho’.

Yagize ti”Yaraje aransuhuza ati ‘rero wa mwana w’umukobwa we  ibyari byo byose ntabwo uba waje kwishimisha hano ahubwo aba ari kwirwanaho’, nje kusuhuza, maze igihe kinini ngukurikirana iby’ubuzima bwabwe ariko nsanga ushatse mu mazina yawe wakongeraho ‘Umukobwa Wirwanyeho’ na n’ubu duhuye sinamumenya kuko twavuganye naniwe gusa n’uko iri zina ryanjye ryaje.”

Anitha Pendo yize Ubumenya Muntu (Sciences Humaines) i Gahini mu Karere ka Kayonza, aho akomoka. Ubu ari gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Mount Kenya aho yiga itangazamakuru. Ibyo kuvangavanga imiziki yagiye kubyiga muri Kenya.

Uyu mugore ukunzwe n'abatari bake kubera imbaduko agira mu byo akora byose, yabwiye Eachamps ko yagiye kwiga aka kazi mu rwego rwo kwerekana ko umwana w'umukobwa ntakazi atabasha gukora, dore ko ari mu bayinjiyemo bwa mbere.

    Kuba Dj nibyo byatumye Anitha Pendo yitwa Umukobwa Wirwanyeho

17/May/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Anastase Shumbusha
Ehe Ndumva Akaze Da Nakomeze Akore Umuti Ndamukunda Byahatari Xn
Sponsored Content
Loading...