Umunyarwandakazi ari mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w'Ubusuwisi (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunyarwandakazi ari mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w'Ubusuwisi (Amafoto)

Umunyarwandakazi ari mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w'Ubusuwisi (Amafoto)

Umunyarwandakazi witwa Akimana Fanny ni umwe mu bakobwa 25 hataniye ikamba rya Miss Suisse Francophone 2018, riteganyijwe gusozwa kuwa 09 Kamena 2018.

Irushanwa rya Miss Suisse Francophone rihuza abakobwa bo muri iki gihugu ariko bavuga uririmi rw’igifaransa.

iri rushanwa rya 2018 ririmo abakobwa 25 barimo n’umunyarwandakazi witwa Akimana ufite imyaka 21, akaba apima uburebure bwa cm 179. Ni umunyeshuri muri kaminuza.

Muri iri rushanwa kandi harimo n’igice cya ba rudasumbwa aho hahanganye abasore bagera kuri 24.

Ibirori byo kwambika ikamba nyampinga na rudasumbwa w’Ubusuwisi mu bavuga igifaransa, bizaba kuwa 09 kamena 2018.

Kuri ubu hari kuba amatora binyuze kuri interineti, aho amajwi yaho afite 5%, amajwi y’abagize akanama nkempurampaka akaba 70%, n’aho 25% agatangwa n’abategura irushanwa.

Ubwo twakoraga iyi nkuru Akimana Fanny niwe wari ufute amajwi menshi kuri interinti, aho yari afite 241, akurikiwe na Luna Bachelard ufite amajwi 226.

uzaba Miss Suise Francophone 2018 azahabwa amahirwe yo guhagararira iki gihugu mu marushanwa ya miss supranational 2018 ndetse na rudasumbwa azahagararira ubusuwisi muri Mister Supranation 2018.

abazaba bagize akanama nkempurampaka harimo umunyamakuru Jonas Schneiter, Mylène cCavien wabaye Miss Suise Francophone 2014, akaza no muri 20 ba mbere muri miss supranational, umunyamakuru Grégoire Nappey n’abandi.

Akimana Fanny umunyarwandakazi ushaka kuba Miss Suisse Francophone 2018

 

17/May/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...