Umuhanzikazi Berita ukunzwe muri Afurika y’Epfo agiye gutaramira mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umuhanzikazi Berita ukunzwe muri Afurika y’Epfo agiye gutaramira mu Rwanda

Umuhanzikazi Berita ukunzwe muri Afurika  y’Epfo agiye gutaramira  mu Rwanda

Umuhanzikazi Gugugulethu Khumalo ‘Berita’ ukunzwe mu bihugu biherereye muri Afurika y’Amajyepfo agiye kuza mu Rwanda mu bitaramo by'uruhererekane arimo byo kuzenguruka umugabane wa Afurika.

Berita ari mu bitaramo byo kuzenguruka Afurika, icyo azakorera mu Rwanda kizaba kuwa 26 Gicurasi 2018. Azaza nyuma y’ibindi bitaramo bibiri azaba avuyemo muri Uganda na Kenya.

Kwinjira muri iki gitaramo cya Berita kizabera muri Kigali Cultural Village, bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000  kubazagura amatike mbere na 10000 ku bazayagurira ku muryango.

Afrogroov igiye kuzana uyu muhanzikazi yari iherutse kuzana Somi ufite inkomoko mu Rwanda ariko akaba akorera umuziki mu mahanga, icyo gihe igitaramo cye cyabereye Marriot Hotel kinitabirwa na Madam Jeannette Kagame.

Berita ni umuhanzikazi w’imyaka 27, aririmba ‘AfroSoul’. Yavukiye  muri Zimbabwe, mu  bwana bwe akurira  ahitwa Bulawayo na Zhombe  aho ababyeyi bakoraga akazi k’ubwarimu kuri Rio Tinto. Nyuma baje kwimukira muri New Zealand ariko ubu aba muri Afurika y’Epfo.

Amaze gushyira hanze album eshatu ndetse yanakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Yvonne Chaka Chaka, Oliver Mtukudzi na Hugh Masekela wari icyamamare mu bakora Jazz uherutse kwitaba Imana.

Berita ari mu bahanzi bubashywe cyane muri Afurika y’Epfo, cyane ko ari mu bamaze kugurisha  ibihangano byinshi  ku ruhando rw’umuziki w’aho.

Iki gitaramo azakorera i Kigali kiri mu rukurikirane rw’ibyo AfroGroov itegura bifite intero ya ’Live & Unplagged’, azafata umwanya aririmbe ariko by’umwihariko anyuzemo aganirize abazaba bitabiriye igitaramo  cye.

   Mu bwana bwe Berita yakuze yitoza gucuranga gitari, ubu ayicuranga ku buryo bunogeye amatwi

Imwe mu ndirimbo za Berita

17/May/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...