Inyifato ya bamwe mu byamamare bo mu idini ya Isilamu mu gihe cy'igisibo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Inyifato ya bamwe mu byamamare bo mu idini ya Isilamu mu gihe cy'igisibo

Inyifato ya bamwe mu byamamare bo mu idini ya Isilamu mu gihe cy'igisibo

Bamwe mu byamamare byo mu Rwanda basengera mu idini ya Isilamu bavuga ko igisibo ari umwanya mwiza wo gusibiza amaso inyuma bakagandukira Imana, ariko na none ngo ntibishobora kubangamira akazi kabo ka buri munsi n’ubwo ibyo kwinezeza biba bitemewe.

Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2018, abayoboke bose b’idini ya Isilamu batangiye igisibo gitagatifu  (ukwezi kwa Ramadhan) nk’uko biri mu nkingi 5 z’idini ya Isilamu.

Igisibo ni ukwigomwa kurya, kunywa, imibonano mpuzabitsina ku bashakanye n’ibindi bibujijwe uwasibye bijyanye ahanini no kwinezeza, kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye na Nshimiyimana Mohamed uzwi nka Nizzo mu itsinda rya Urban Boys avuga igisibo ari umwanya wo kwegera Imana birushijeho ndetse bakayisaba

Yagize ati “ igisibo ni igihe cy’uko twegera Imana cyane, n’Imana ikareba ubusabe bwacu, ubwitange bwacu no kwubuka kwacu. Ni ukwezi gukomeye cyane ku musilamu.”

N’ubwo mu gisibo abayoboke b’idini ya Isilamu baba bajijwe kwidagadura, Nizzo avuga ko atazahagarika akazi ke ko kuririmbira abantu kuko gusenga bitabuza gukora.

Yagize ati “ nubundi iyo usenga ntabwo bivuze ko akazi kawe utagakora. Imyidagaduro ntabwo ari ukujya mu kabyiniro gusa ariko ntibyambuza gukomeza akaze kanjye nsanzwe nkora kandi niragije Imana.”

Umuraperi Diplomat ubwo twaganiraga mbere y’uko igisibo gitangira, yadutangarije ko ibintu bye byose yabishyize ku murongo ku buryo atazabangimira igisibo ari na none ngo umuziki ntuzabigenderamo.

Yagize ati “ mfite uburyo nzajya ngenda mbibara , mfite uburyo napanze gahunda n’aka kanya mfite ibyo ndimo kugerageza kwihutisha kugirango igisibo cyizaze mpagaze neza. Nta byinshi bizabangira igisibo cyanjye ibintu byose mba narabipanze, biba biri ku murongo n’umuziki nawo ntabwo uzapfa burundu kubw’iminsi 30.

Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyamba, nawe yanditse kuri instagram ko muri iki gihe cy’igisimbo abaye arekeye  gushyira amafoto ye n’amashusho kuri mbuga nkoranyamba zitandukanye.

17/May/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
claude
ko bifashe nkabapfushije?birakaze?
Sponsored Content
Loading...