APR FC yatsinze Mukura igumya gushimangira umwanya wa 2 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

APR FC yatsinze Mukura igumya gushimangira umwanya wa 2

APR FC yatsinze Mukura igumya gushimangira umwanya wa 2

Umukino w'umunsi wa 23 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wahuzaga APR FC na Mukura warangiye ku ntsinzi ya APR FC y'igitego 1-0 maze ikomeza gushimangira umwanya wa 2.

Muri uyu mukino ikipe ya APR FC yatangiye isatira cyane ariko kubona igitego biranga dore ko Muhadjiri Hakizimana yashakaga gucenga cyane bigatuma umupira bawumwaka.

 Bakomeje gusatira cyane maze ku munota wa 20 Issa Bigirimana abonera APR FC igitego cya mbere nyuma y’akazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Iranzi Jean Claude.

Iranzi Jean Claude na Muhadjiri bakomeje gutanga akazi mu bwugarizi bwa Mukura VS ariko kubona igitego biranga.

Mu minota 10 ya nyuma y’igice cya mbere ikipe ya Mukura nayo yasatiriye ubona ko yamaze kwinjira mu mukino ndetse irusha APR FC ariko ntibyabahira n’ubwo abasore nka Lomami Frank bagiye bakubita umutambiko w’izamu.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC isatira ariko kureba mu izamu ryari ririnzwe na Rwabugiri Omar biranga. Mukura yatangiye iki gice ubona ko irimo kugenda itakaza imipira bya hato na hato.

Ikipe ya Mukura ikaba yakoze impinduka za mbere havamo Kevin hinjira Ibrahim, ni nako kandi kapiteni wa Mukura Cyiza Hussein yaje guha umwanya Tresor.

Ku ruhande rwa APR FC yakoze impinduka  ku munota wa 69 havamo Iranzi Jean Claude hinjira Nshuti Savio, ni nako ku munota wa 80 Mugiraneza jean Baptitse Migi yaje kuvamo asa n’uwababanye mu maso nyuma yo kugongana na Hassan asimburwa na Butera Andrew.

Umukino ukaba waje kurangira nta zindi mpinduka zibaye ari ku ntsinzi ya APR FC y’igitego cya APR FC ku busa bwa Mukura.

Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa APR FC yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 44 inyuma ya AS Kigali ya mbere ifite 45.

11 babanjemo ku ruhande rwa Mukura VS

11 Babanjemo ku ruhande rwa APR FC

Abafana ba APR FC bari baje kuyishyigikira ari benshi

Ni ngabo z'igihugu zari zihabaye

Abafana ba Mukura na bo bari bahari

Bizimana Djihad yari yazonze abakinnyi ba Mukura

Rugwiro Herve yitwaye neza mu bwugarizi

Iranzi Jean Claude agerageza gucika ubwugarizi bwa Mukura

Issa Bigirmana watsinze igitego cya mbere cya mbere cya APR FC

Igitego cya Issa Bigirimana

Issa Ati"Ikipe ni APR FC"

Amran Nshimiyimana yitwaye neza muri uyu mukino yanahushije uburyo bw'igitego mu gice cya mbere

Rujugiro n'umufana wa Mukura VS

Umusifuzi mu kazi

ba kapiteni bombi, Cyiza Hussein na Mugiraneza Jean Baptiste

Muhadjiri na we yatanze akazi gusa ahanini yakinaga umupira wo gushimisha aabntu

ASavio yinjiye mu kibuga asimbura Iranzi

 

17/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content