Migi agiye kubagwa nyuma y'imvune yagiriye mu mukino wabahuje na Mukura | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Migi agiye kubagwa nyuma y'imvune yagiriye mu mukino wabahuje na Mukura

Migi agiye kubagwa nyuma y'imvune yagiriye mu mukino wabahuje na Mukura

Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi,  kapiteni w'ikipe ya APR FC wagize ikibazo cy'umusaya ku mukino wa Mukura VS azabagwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Gicurasi 2018.

Hari mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 23 , APR FC yatsinzemo Mukura 1-0 aho ku munota wa 82 Migi yaje kugongana na Hussein bituma ahita asohorwa mu kibuga asimburwa na Buteera Andrew.  

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps, Migi yavuze ko nyuma yo guca mu cyuma basanze umusaya we usa n'uwinjiyemo akaba agomba kubagwa kuwa Kabiri.

Yagize ati"Sindamenya igihe nzamara hanze, naraye nciye mu cyuma basanga igupfa ry'umusaya ryinjiyemo imbere. Nzabagwa ku wa Kabiri (tariki ya 22 Gicurasi 2018) ubwo ni nabwo nzamenya igihe nzamara hanze."

Uyu mugabo bikaba bivugwa ko azamara hanze y'ikibuga igihe kingana n'ukwezi kumwe adakina ruhago. Iki kibazo cya Migi kikaba cyimeze neza nk'icyo Nsabimana Eric uzwi nka Zidane ukinira AS Kigali yigeze kugira.

Tags

18/May/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...