AMAFOTO: Amavubi U20 yakoreye imyitozo ya nyuma ku kibuga azakiniraho na Zambia | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Amavubi U20 yakoreye imyitozo ya nyuma ku kibuga azakiniraho na Zambia

AMAFOTO: Amavubi U20 yakoreye imyitozo ya nyuma ku kibuga azakiniraho na Zambia

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yakoreye imyitozo ku kibuga cya National Heroes kizakira umukino wo kwishyura u Rwanda ruzakina na Zambia mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20.

Ku munsi w’ejo ni bwo iyi kipe yageze mu gihugu cya Zambia aho igiye gukina umukino wo kwishyura na Zambia mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha wa 2019.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Zambia avuga ko aba basore bameze neza cyane kandi biteguye guhangana na Zambia bakaba bayisezerera.

Umukino ubanza ikipe ya Zambia ikaba yaratsinze u Rwanda ibitego 2-0, kugira ngo u Rwanda rukomeze mu ijonjora rya nyuma rurasabwa gutsinda Zambia muri uyu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018 byibuze ibitego 3-0, cyangwa hejuru yabyo.

Samuel Gueullette ashobora kuzabanza mu kibuga

Bonane umwe basore bakina mu kibuga hagati

 

18/May/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...