Neg G yongeye kwibasira Asinah amushinja ubusinzi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Neg G yongeye kwibasira Asinah amushinja ubusinzi

Neg G yongeye kwibasira Asinah amushinja ubusinzi

Umuraperi Ngenzi Serge[Neg G] wigeze kugirana amakimbirane n'umuhanzikazi Asnah bapfa indirimbo, yongeye kumwibasira  amushinja gusinda no kumwibeshyaho akavuga ko yamusabye urukundo.

Umwaka ushize muri Gicurasi, Neg G The General yibasiye Asinah mu bitutsi biremereye bapfa indirimbo yitwa 'Kagoma'. Icyo gihe Asinah n’uyu musore bari bakoranye iyi ndirimbo ariko iza kujya hanze batabyumvikanyeho ndetse Asinah ashyira mu majwi Neg G avuga ko ashobora kuba ari we wayishyize hanze. Neg G yashyize hanze inyandiko ashinja Asinah kumubeshyera.

Iyi ndirimbo bari bakoranye bise ‘Kagoma’ yumvikanagamo amagambo asebanya ndetse hari n’abavugaga ko yibasiraga Riderman ‘Rusake’ wigeze gukundana na Asinah,  Jay Polly n’itsinda rya Tuff Gang ariko uyu mukobwa we akabihakana avuga ko atari byo n’ubwo hari aho beruraga bakavuga bamwe mu mazina.

Icyo gihe Neg G wari uvuye muri gereza, yasohotse afitiye inzika Asinah wari waravuze ko ari we washyize hanze iyi ndirimbo hari amajwi ye ataratunganywa ndetse itaranakorwa neza.

Neg G yavuze ko indirimbo ari we wari wayanditse ndetse akanayitunganya ariko avuga ko Asinah atari akwiye kumushyira mu majwi kuko yari afunzwe ndetse akaba yarakoranaga n’abandi, bakaba ari n’abo bayishyize hanze aba bombi batabizi.

Muri icyo gihe Neg G yari yariye karungu avuga ko agiye gukora indirimbo yitwa ‘Mukasine’ agashyira hanze amabanga yose ya Asinah ku karubanda arimo n’ajyanye n’ubusinzi bwe. Ariko ntiyigeze ayikora.

Kuri ubu Neg G yongeye kuvuga kuri Asinah, avuga ko hari ahantu yabonye yatanze ikiganiro akavuga ko uyu musore atatinyuka kumwaka urukundo. Yongera gushimangira ko Asinah yabaswe n’ubusinzi akaba yibagirwa vuba. Ibi yabinyujije mu butumwa yanditse kuri facebook ariko nyuma y'akanya gato ahita abusiba.

Yagize ati“Asinah si kwiyumva mbonye article ahantu avuga ati’Neg G ntiyatinyuka kunsaba ubucuti’ hhhh uretse na accapela[...] ubucuti bwo sinabukwatse, itonde uranywa ukibagirwa. Amagambo aribagirana ariko inyandiko ihoraho. Indirimbo,   humura Asnah si declaration y’urukundo mujye mutega amatwi rero.” 

Neg G The General yari aherutse guhuza imbaraga na Amag The Black bakorana indirimbo bise ‘Nshingukaho’. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba bishyize mu mwanya w’umusore wigeze gusaba urukundo umukobwa akamutera utwatsi nyuma umusore akaza kugira amafaranga, umukobwa  akaza kuza atakamba asaba ko bakundana.

Bigaragara ko iyi ndirimbo ariyo ishobora kuba yaratumye Asinah avuga aya magambo Neg G yanditse,  ubwo yari abajijwe niba  Neg G yaba yarigeze kumusaba ubucuti akabumwima none akaba ashaka kumugarukira.

   Ubutumwa Neg G yageneye Asinah busa nk'ubujimije 

     Hagati ya Neg G  na Asinah hari umunabi 

   Neg G akunda kuvuga ko Asinah ari umusinzi 

Nshingukaho, indirimbo Neg G aheruka gushyira hanze 

19/May/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content