KPM: Abanyarwanda begukanye Half Marathon, muri Full Marathon Abanyakenya barabanikira | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

KPM: Abanyarwanda begukanye Half Marathon, muri Full Marathon Abanyakenya barabanikira

KPM: Abanyarwanda begukanye Half Marathon, muri Full Marathon Abanyakenya barabanikira

Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2018 ni bwo habaye irushanwa mpuzamahanga rya Kigali ryo gusiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro‘ Kigali Peace Marathon’ aho imyanya myinshi yihariwe n’abanyakenya ariko mu gice cya Marathon imyanya ya mbere yegukanwa n’abanyarwanda mu bagabo n’abagore.

 Muri iri rushanwa riba ririmo ibice ibibiri aho haba hari igice cya Half Marathon ‘igice cya Marathon’ kingana n’ibirometero 21 ndetse na Marathon, ni ukuvuga ibirometero 42. Abagombaga guhembwa ni 6 ba mbere muri buri kiciro.

Mu bagabo muri Marathon ibihembo byose byihariwe n’abanyakenya kuko ari bo baje mu myanya 6 ya mbere. Naho muri iki cyiciro umunyarwanda Dushimimana Thomas ni we wabashije kurangiza isiganwa akoresheje amasaha 2 n’iminota 35 ndetse anahabwa igihembo cya moto nk’umunyarwanda witwaye neza muri Marathon.

uko ari batandatu ni abanya-Kenya bakurikiranye muri Full Marathon

Dushimimana Thomas yahembwe nk'umunyarwanda waje imbere muri Full Marathon

Yego Elkana Kibet, Kibet Rono Kenneth, Jones Decleck Omar, James Tallam, Jackson Limo na Collins Kipkorir Kimosop nibo banyakenya baje mu myanya 6 ya mbere aho uwa mbere yatsindiye miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri azabona 1.600.000 frw, uwa gatatu abone 1.400.000 frw, uwa kane abone 1.200.000 frw, uwa gatanu abone 1.000.000 frw naho uwa gatandatu azahabwa 800.000frw.

Mu kiciro cy’abagore muri Marathon uwa mbere yabaye umunya Kenya Jepkorir Rutto Beatrice aho yakoresheje amasaha 2 n’iminota 54 akaba yasize umunota umwe Jeruto Caroline mugenzi we  na we wamukurikiye, Chelangat Priscilla umunya Uganda niwe wabaye uwa gatatu akoresheje amasaha 3 n’iminota  7, Jepkorir Daisy ukomoka muri Kenya aba uwa 5 akoresheje amasaha 3 n’iminota 26 ni mu gihe umukobwa ukomoka muri Tanzania, Fabiola William yabaye uwa 5 akoresheje amasaha 3 n’iminota 28.

Hakinnye 5 ni nabo bahembwe

uwa mbere yatsindiye miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri azabona 1.600.000 frw, uwa gatatu abone 1.400.000 frw, uwa kane abone 1.200.000 frw, uwa gatanu abone 1.000.000 frw

Mu bagabo mu gusiganwa igice cya Marathon umunyarwanda Hitimana Noel ni we wabaye uwa mbere asize abanya Kenya batanu baje bamukurikiye. Uyu musore yakurikiwe na Kipsang Kipkemol, Moses Kengeltch, Maakiptoo Sila, Joseph Mbata Nzoki na Kipkorir Birir bose bose bakomoka muri Kenya.

Noel ari kumwe na Kipsang Kipkemol wabaye uwa kabiri muri half Marathon

Uwa mbere muri iki cyiciro akaba azahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1, uwa kabiri ibihumbi 700, uwa gatatu ibihumbi 500, uwa kane ibihumbi 400, uwa gatanu ibihumbi 350 na ho uwa gatandatu ibihumbi 300.

Aganira n’itangazamakuru Hitimana Noel mu magambo make yavuze ko yishimiye iki gihembo ahawe kuko yagikoreye kandi yanagishakaga cyane akaba ashimira Imana ko akibonye.

Muri Half Marathon mu bagore abanyarwandakazi 3 baje mu myanya 6 ya mbere abanya-kenya 2 ndetse n’umwe ukomoka muri DR Congo.

Nyirarukundi Salome yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe n’iminota 28, yakurikiwe n’umunyakenya Esther Chesang Kakuri wakoresheje isaha imwe n’iminota 32, umunyarwandakazi Marthe Yankurije aba uwa gatatu akoresheje isaha imwe n’iminota 36, Clementine Mukandanga na we w’umunyarwandakazi aba uwa kane akoresheje isaha imwe n’iminota 39, Ritha Tumani Nzabava ukomoka muri DR Congo aba uwa 5 akoresheje isaha imwe n’iminota 40  ni mu gihe umunyakenyakazi Ziporah Narunyang Eleman yabaye uwa gatandatu akoreshe isaha imwe n’iminota 42.

Muri iki cyiciro uwa mbere  akaba azahembwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1, uwa kabiri ibihumbi 700, uwa gatatu ibihumbi 500, uwa kane ibihumbi 400, uwa gatanu ibihumbi 350 naho uwa gatandatu ibihumbi 300.

Nyirarukundo ashyikirizwa ibihembo bye

batatu ba mbere mu bagore muri half Marathon

Uko ari 6 n'amafaranga batsindiye

20/May/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content