AMAFOTO: Imvano y'amarira y'agahinda Nyirarukundo yasutse hasi nyuma yo kwegukana Half Marathon | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

AMAFOTO: Imvano y'amarira y'agahinda Nyirarukundo yasutse hasi nyuma yo kwegukana Half Marathon

AMAFOTO: Imvano y'amarira y'agahinda Nyirarukundo yasutse hasi nyuma yo kwegukana Half Marathon

Nyirarukundo salome nyuma yo kwegukana igice cya Marathon kuri iki cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2019 aho kwishima ahubwo yasutse amarira hasi ararira bitewe n’agahinda afite ku mutima yanze guhishuurira itangazamakuru.

Nyuma yo gusoza muri iki cyiro ari uwa mbere, Salome Nyirarukundo aho kwishima yahise arira ariko amarira yarize ngo ntiyari ay’ibyishimo ahubwo ngo agahinda afite ku mutima adashaka kuvuga.

Yagize ati”Ibaze nawe impama aho kwishima nkababara, oya ni ibanganga ryanjye nta cyo nakubwira ubu…, njye nta bwo nigeze mvuga ko ndwaye njye bampamagaye kujya mu mwiherero n’abandi mfite ibibazo, n’umutoza wanjye yari abizi ariko nta bwo nigeze mvuga ko ntazasiganwa.”

Amakuru avuga ko impamvu Nyirarukundo yarize ari uko yari yangiwe gukina iri siganwa bivugwa ko yari arwaye kandi nta we yigeze abibwira ko arwaye ahubwo byaratewe n’ibibabazo yari afite mu muryango, nyuma yaje kwemererwa asiganwa ku giti cye ndetse aba n’uwa mbere.

Andi makuru avuga aba bakinnyi batishimiye kujya mu mwiherero bitewe n’uko aho wabereye ikirere kitari cyiza ndetse n’umwuka mu bakinnyi ukaba utari umeze neza ndetse n’abenshi mu bawukoze bakaba batarabyishimiye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru  mbere y’iri rushanwa federasiyo y’umukino ngororamubiri yari yavuze ko Magare na Salome batazitabira iri  risiganwa kuko barwaye, ibi rero ni byo salome yavugaga anyomoza aho yavuze ko yari afite ibibazo ariko akaba atarigeze avuga ko atazakina iri siganwa rya Marathon.

Perezida wa RAF, Mubiligi Fidele aganira n’itangazamakuru nyuma y’iri yasiganwa yavuze ko Muhitira Felecien uzwi nka Magare na Nyirarukundo Salome banze kujya mu mwiherero n’abandi bakinnyi bakavuga ko barwaye.

Yagize ati”Salome na Muhitira Felecien batoranyijwe mu ikipe y’igihugu ariko igihe kigeze batubwira ko badashobora kujya mu mwiherero, tubabajije impamvu buri umwe wese agatanga impamvu ze ariko aho zihurira ari uburwayi, tubasaba ko bajya mu mwiherero kuko twabonaga batarembye bakajya bakora imyitozo buhoro buhoro icyemezo cyo gukina no kudakina kikazafatwa abaganga bamaze kutugira inama, barabyanga,… hasigaye iminsi 2 ngo irushanwa ribe baratubwira ngo barashaka gusiganwa, icyo nababwiye nababwiye ko bidashoboka kuko tutazi uko bameze, gusa gusiganwa ku giti cya bo kuko ari uburenganzira bwa bo turabemerera Salome none yabaye uwa mbere.”

Nyirarukundo Salome yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe n’iminota 28, yakurikiwe n’umunyakenya Esther Chesang Kakuri wakoresheje isaha imwe n’iminota 32, umunyarwandakazi Marthe Yankurije aba uwa gatatu akoresheje isaha imwe n’iminota 36, Clementine Mukandanga na we w’umunyarwandakazi aba uwa kane akoresheje isaha imwe n’iminota 39, Ritha Tumani Nzabava ukomoka muri DR Congo aba uwa 5 akoresheje isha imwe n’iminota 40  ni mugihe umunakenyakazi Ziporah Narunyang Eleman yabaye uwa gatandatu akoreshe isaha imwe n’iminota 42.

Asigaje metero nke ngo asoze kwiruka yabivuyemo uigendera gahoro

Kwihangana byanze araturika ararira

N'abantu ba Croix rouge nta n'umwe yashakaga ko amukoraho

ntiyari amarira y'ibyishimo

Nta muntu yashakaga ko amwegera

Ati na mwe mwiibaze impamvu umuntu atsinda aho kwishima akicwa n'agahinda

20/May/ 2018,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
alphonse abiragiye
kbs kbs sster arashoboye!
Sponsored Content