Tom Close yavuze ukuntu ubukwe bwe na Tricia bwagezwe intorezo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Tom Close yavuze ukuntu ubukwe bwe na Tricia bwagezwe intorezo

Tom Close yavuze ukuntu ubukwe bwe na Tricia bwagezwe intorezo

Umuhanzi Tom Close avuga ko hari ibihuha byagiye bimuvugwaho we n'umugore mbere na nyuma yo gukora ubukwe, ku buryo byatezaga impamagarara mu miryango, gusa ngo babashije kubirenga.

Tom Close usanzwe ari umuhanzi akaba n’umuganga, yasezeranye imbere y’Imana na Tricia Ange  Niyonshuti mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne mu Biryogo kuwa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2013. Ubu aba bombi bafitanye abana babiri uw’umukobwa witwa Ella na Ellan w’umuhungu.

Mu kiganiro Tom Close yagiranye na RBA mu kiganiro Samedi Détente, yavuze ko hari ikintu kigeze kuvugwa ntikibabaze Tom Close n’umugore we ariko mu nshuti zabo kikabangama cyane.

Yagize ati ”Nta kintu kigeze kuvugwa ngo kitubangamire ariko hari ikigeze kuvugwa gishegesha inshuti zacu n’abavandimwe kuko ubuzima tubamo tububanamo n’abavandimwe ariko bo ntabwo bazi neza Isi tubamo, abantu benshi bumva ko icyo itangazamakuru rivuze kiba aricyo ijana ku ijana.”

Uyu muhanzi yavuze ko hari n’abantu batangaje ko ubukwe bwe butakibaye mbere y’umunsi umwe ngo bube bibabaza inshuti ze ariko we arabyirengagiza.

Yagize ati ”Ibintu byo mu itangazamakuru ndabimenyereye, ibihuha bivugwa kenshi. Tumaze imyaka itanu tubanye, ibintu byo kuvugwa nabi cyangwa neza nari maze imyaka mbimazemo imyaka irindwi cyangwa umunani, hakaba n’umuntu mushobora guhura agataha yarakaye kuko utamusuhuje cyangwa utamubonye. Tuvuge nk’urugero hari ikinyamakuru cyavuze ko ubukwe bwanjye butakibaye ari kuwa gatanu ubukwe buzaba nk’ejo kuwa gatandatu, icyo gihe hari inshuti zaanjye zikora mu nama nkuru yitangazamakuru bansabye ko iki kinyamakuru nakijyana mu nkiko ariko ndabyirengagiza kubera ko nziko cyashakaga kunyitendekaho ngo kimenyekane.”

Yakomeje avuga ko we na Tricia bakibana higeze kuza igihuha kivuga ko  umugore we yabyaye umuzungu ndetse ngo hari n’igihe byigeze kuvugwa ko umugore we yamutwaye utwe twose akamusiga iheruheru.

Yagize ati”Hari igihe tukibana bavuze ngo ‘babyaye umuzungu, umugore yatwaye ibintu aragenda’ ibyo n’ibintu byavugwaga ariko tukabyima amatwi. Hari n’abantu bo mu nshuti za hafi bagira batya bakatubaza ukuri kwabyo nibwo twahise dusohora itangazo kugira ngo abantu bumve ko atari byo kuko abantu bavugaga ko madamu yabyaye kandi atarabyara. Buriya hari ababa bifuriza umuntu ibyiza n’ababifuriza ibibi. Ibyo bintu turabizi ariko ntabwo bijya bidushegesha ariko hari abo mu muryango wacu bibabaza.”

Tom Close yemeza ko abavugaga ko umugore we yamwibye nta shingiro bari bafite kuko basezeranya ivangamutungo, rero akaba atakwiyiba. Avuga ko kugenda yirengagiza utuntu duto nk’utwo byagiye bituma ibihuha bikwira cyane ariko yiha icyizere avuga ko imbuga nkoranyambaga zabikemuye iyo habaye ikibazo azijyaho akabinyomoza.

Tom Close na Tricia bakundanye igihe kinini, ariko uyu muhanzi ngo yabanje kuba inshuti magara ya Tricia, aza kumusaba ko yamubera umukunzi akoresheje umuyoboro wa telefoni, nyuma baza guhura barabiganira ariko Tricia akagira impungenge zo kuba uyu mugabo ari umuhanzi. Uko bagiye bamenyerana impungenge zagiye  zishira kubera ishusho yamubonagamo muri rubanda. Aza kumubwira ‘Yego’.

Uyu muhanzi yavuze ko kuba umuryango we ugarukwaho cyane nk’umwe mu ishinze imizi kandi umaze igihe kinini mu y’ibyamamare mu Rwanda, ari kimwe mu byo bashimira Imana ndetse bikanabashimisha bikabereka ko hari abantu babera icyitegererezo kuko ‘muri ibi bihe hakunda kubaho kunanirana no gusenyuka ku ingo nyinshi’.

Indirimbo Tom Close aherutse gushyira hanze yise ‘My love’, yavuze ko yayihimbiye umugore we.

   Urugo rwa Tom Close na Tricia rumeze nk'ijuru rito

   Ubwo bakoraga ubukwe

21/May/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
Nzayirambaho Elam
Tom humura Imana irakuzi hamwe numuryango wawe ,abakunzi bawe turakwemera kd ntakizatuma tukuvaho abo bakuvuga nabi bazgeraho bacogore ,humura humura Imana izaguhundagazaho umugisha utagabanyije .
Janvier
May God bless their family!rnKuko berekana urugero rwiza mu miryango
Etienne
Nibyo rwose,Tom close ni umwe muba stars bo murwanda w'intangarugero no mubindi bikorwa bitari uburirimbyi agaragaza ikinyabupfura n'ubwitonzi utabona kubandi!
Niyonzima japhet
lmana izabakomez kd bakomeze kubera aband urugerorwiz ndabakunda cyan
Niyonzima japhet
lmana izabakomez kd bakomeze kubera aband urugerorwiz ndabakunda cyan
Sponsored Content
Loading...