Rayon Sports yakase Eric Irambona amadorali 1000 y'agahimbazamusyi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rayon Sports yakase Eric Irambona amadorali 1000 y'agahimbazamusyi

Rayon Sports yakase Eric Irambona   amadorali 1000 y'agahimbazamusyi

Myugariro w’ikipe ya rayon Sports Eric Irambona ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze kumukata amafaranga angana n’igihumbi cy’amadorali y’Amerika nyuma yo gusohoka mu mwiherero w’iyi kipe adasabye uruhushya.

Mbere y’uko ikipe ya Rayon Sports ijya gukina umukino wo kwishyura na Costa De Sol mu ijonjora rya nyuma ryo guhatanira itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederations Cup, uyu mugabo wari mu bakinnyi 19 bagomba kurira indege berekeza muri Mozambique, ku munota wa nyuma yisanze asigaye azize kuba yarasohotse mu mwiherero w’ikipe nta ruhushya.

Iyi kipe yaje kugera muri iyi mikino y’amatsinda ndetse itsindira amafaranga angana n’ibihumbi 275 by’amadorali y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyoni 230 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga rero hakaba haraje igice kibanza aho bamwe mu bakinnyi bagiye babona atandukanye n’ay’abandi ndetse hakaba hari igice kitahawe n'urumiya.

Ku ruhande rwa Eric Irambona Gisa akaba yaragombaga guhabwa amafaranga angana n’1000 cy’Amadorali akaza kugikatwa kuko yasohotse mu mwiherero nta ruhushya bigatuma atajyana n’abandi kandi bari bamukatishirije itike y’indege.

Umwe mu bakinnyi uri mu gice kitabonye n’igiceri aganira na Eachamps yagize ati”Buriya n’ejo ubwo watubonaga mu kibuga twakinanaga n’abantu bafite amamiliyoni, Eric na we yabaye nka twe ngo yagombaga kubona 1000 cy’idorali ariko aragikatwa kuko yasohotse mu mwiherero nta ruhushya ntajyane n’abandi kandi bari bamukatishirije itike y’indege, nyine nta kundi tugomba kwiyakira.”

Eric Irambona akaba yatangarije Eachamps ko bamubwiye ko agomba kuvugana na perezida w’ikipe kandi akaba yizeye ko hari icyo bazamugenera.

Yagize ati” Njye nta cyo ndabona, bambwiye ko ngomba kuvugana na perezida buriya ntibazankurizamo aho hari icyo bazangenera.”

Ku kijyanye n’uko babonye amafaranga atangana, bamwe ntibagire n’igiceri babona avuga ko atamenya imiterere y’umuntu ariko ngo abona bitakagateje ikibazo kuko buri mu kinnyi afite amasezerano ye.

 Nk’uko inkuru dukesha ikinyamakuru ruhagoyacu ibivuga, mu kugabanya aya mafaranga ahabayemo ubusumbane bukabaje cyane kuko  umutoza mukuru Ivan Minnaert yahawe amafaranga angana n’ibihumbi 8 by’amadorali mu gihe abamwungiriza ndetse n’umutoza w’abazamu bahawe amadorali 200.

Ikindi hari igice cya bakinnyi babonye 1500 by'amadorali ariko hakaba ikindi cyabonye 1000 ngo bitewe n’uko batakoresheje imbaraga zimwe muri iyi mikino.

Abakinnyi babonye amadorali 1500 ni:

Ndayishimiye Eric Bakame, Gabriel Mugabo, Saddam Nyandwi, Pierrot Kwizera, Thierry Manzi, Yannick Mukunzi, Rutanga Eric, Faustin Usengimana, Diarra Ismaila, Hussein Shaban, Chris (Mbondi (Bamukata amadorali 250 kubera imyitwarire mibi), Ange Mutsinzi, Muhire Kevin, Djabel Manishimwe

Ababonye 1000 ni:

Shassir Nahimana, Caleb Bimenyimana, Mugisha Francois, Kassim Ndayisenga, Niyonzima Olivier Sefu, Mugume Yassim, Eric Irambona (Yakaswe amadorali 1000 kuko yatorotse umwiherero nta ruhushya akaba yafashwe nk’itike y’indege)

Abataragize na kimwe babona ni:

Rwatubyaye Abdul, Nova Bayama, Ndacyayisenga Jean d’Amour (Bita Mayor), Djamal Mwiseneza, Innocent Twagirayezu, Youssuf Habimana na Gerald Bikorimana

Twagerageje kuvugana na perezida w’iyi kipe Paul Muvunyi ariko ntibyadukundira kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

21/May/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Junior
Cash muri reyon=umwiryanernnta narimwe reyon yagera kubyo ishaka ifite cash kuko imyiryane ihita izarnnigute umukinnyi yabona 1500$ undi 1000$ undi akaviramo aho bakitanga kimwe mu kibuga?rnrnnigute umutoza yahabwa 8000$ undi agahabwa 200$ bagategura babakinnyi muri match?rnrnngicyo ikica reyon yacu
Sponsored Content