Inzozi za Audia Intore, uje gukundisha abakibyiruka umuziki gakondo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Inzozi za Audia Intore, uje gukundisha abakibyiruka umuziki gakondo

Inzozi za Audia Intore, uje gukundisha abakibyiruka umuziki gakondo

Uwimana Alice Diane[Audia Intore] afite inzozi zo gutera ikirenge mu cy’abahanzikazi bamubanjirije mu njyana gakondo ndetse akaba yanamenyekanisha u Rwanda mu mahanga ya kure.

Audia Intore ni umwe mu bahanzikazi bafite ijwi rigororotse, by’umwihariko akora injyana gakondo idakunze kwisukirwa n’abandi bakibyiruka bari mu myaka ingana nk’iyo arimo.

Ni Umunyarwandakazi wavukiye mu gihugu cy’u Burundi mu 1992. Avuka kuri se ukomoka muri icyo gihugu na nyina ukomoka mu Rwanda. Yaje mu Rwanda ubwo yari afite imyaka ibiri gusa.

Amashuri abanza yayize ku kigo cya mutagatifu Karoli Lwanga, ayisumbuye ayiga ku ishuri rya  Mutagatifu Patirike riherereye ku Kicukiro mu ishami ry’ubukerarugendo.

Ubu, Audia Intore atuye I Nyamirambo(ku Kivugiza) mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

N’iki cyamukururiye mu gukora umuziki wiganjemo umudiho wa Kinyarwanda?

Mu kiganiro na Eachamps, Audia yavuze ko yabyirutse akunda kuririmba ndetse abantu bagatangira kujya bamubwira ko afite impano, akajya akunda kuririmbira ahantu hatandukanye biza bityo.

Yagize ati ”Nararirimbaga kuva nkiri muto ndetse niyumvamo impano  n’abanyumvaga bakanyemeza ko mfite impano ariko byari bya bindi by’ubwana. Naje gukura, ntangira nanjye kumva ko mfite impano niga mu wa kane w’amashuri yisumbuye ndetse ndangije amashuri yisumbuye nibwo nahisemo gukoresha impano yanjye ikaba hari icyo yamarira.”

Yavuze ko azi kubiririmba n'izindi njyana ariko akaba yarahisemo kuririmba gakondo kuko ifite umwihariko, ikaba ikirango cy'umuco nyarwanda ibirenze ibyo akaba ayikunda.

Yagize ati”N'ibindi bisanzwe nzi kubiririmba ariko gakondo buriya ni umuco w’u Rwanda kandi iyo ugiye kureba usanga ifite umwihariko. Ibindi byose abantu bashobora kubyigana ariko gakondo ntawayigana , impamvu nayikunze ni uko mbikunda n’iyo ndi kuyiririmba mba numva ari ibintu bindimo.”

Yabyinnye mu ma torero abiri; iry’itwa Singiza ndetse na Blessing family(ubu ni n’aryo abarizwamo) yose ahimbaza Imana mu muco nyarwanda.

Ubutumwa bwo mu ndirimbo ze bushingiye cyane ku kubaka amahoro mu Rwanda ndetse no guhanura abagiye kubaka ingo.

Umuziki uramutunze …

Uyu mukobwa w’imyaka 26, umuziki uramutunze ndetse yemeza ko ibyo buri mukobwa wese yakwifuza kugira ngo ubuzima bwe bugende neza ari wo abikomoraho. Akunze gutumirwa mu bukwe butandukanye aho aririmbira abageni.

Yagize ati”Navuga ko umuziki uri mu byubatse ubuzima bwanjye, navuga ko mbonamo amafaranga nabasha gukoresha ikintu cyose umukobwa yakwifuza gukora mu buzima bwa buri munsi.”

Audia Intore ufite indirimbo ebyiri zirimo Sine ya mwiza n’iyitwa Urungano, avuga ko ashaka gushyira hanze ibihangano byinshi muri iyi minsi ndetse akaba yitegura gukora igitaramo azatumiramo abandi bahanzi bakomeye mu njyana gakondo.

Uyu muhanzikazi avuga ko nta hutihuti ashaka gushyira mu muziki we cyane ko yiyumva nk’aho ntaho aragera ndetse akaba adateganya gukorana vuba aha  indirimbo n’abahanzi bakomeye bakora gakondo.

Hari bimwe mu bicurangisho azi gucuranga….

Audia yemeza ko buri muntu uzi kuririmba nibura agomba kuba azi gukoresha igicurangisho kimwe mu bikoreshwa, we yemeza ko azi gucuranga gitari n’ubwo ngo atari cyane.

Yagize ati”Buriya biba byiza iyo umuririmbyi amenye no gukoresha nibura igicurangisho kimwe, njye nzi gukoresha gitari n’ubwo atari cyane ariko hari utuntu nzi ku buryo nabasha kwicurangira bibaye ngombwa.”

Agira inama abakibyiruka …

Audia yemeza ko urubyiruko rudakunda kwikoza ibyo kumva no gukunda cyane injyana gakondo ya Kinyarwanda, akababwira ko bacikannwe kuko umuco w’u Rwanda ari mwiza.

Yemeza ko umuziki ari ubuzima kuko umuvana ahantu ukamujyana ahandi ndetse n’ubwo twavuganaga yavuze ko yari ari kwitoza afatanije n’abagenzi bari bamusanze mu rugo.

Afite inzozi zo kugera ikirenge mu cy’abakoze umuziki gakondo bakagera kure…

Avuga ashaka kuba yarenga urugero rwa Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzana Cecile Kayirebwa n’abandi bategarugori bamenyekanye mu muziki w’u Rwanda mu bijyanye na gakondo.

Yagize ati”Mfite intumbero yo kugera ku nzozi zanjye, hari ibintu byinshi nifuza kugeraho, ndashaka kugera ku rugero rwa Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzane, bariya bakecuru. Aho bageze hari ibintu bakoze, ba Cecile Kayirebwa barakoze, bahagaze abantu ku buryo abantu babatekereza bakavuga bati’bano bantu hari icyo bakoze’ ndetse bibaye ngombwa narenga urwego bagezeho.”

   Audia Intore wimariyemo umuziki w'injyana gakondo

   Kuririmba mu bukwe biri mu bihesha Audia Intore ibiraka 

Sine ya Mwiza iri mu ndirimbo za Audia Intore 

22/May/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Nicole
Courage Audia uzi kuririmba pe, nkunda ukuntu uhogoza, Imana ikuje imbere
Sponsored Content
Loading...