Igice cya kabiri: Ibigwi by'abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS8 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Igice cya kabiri: Ibigwi by'abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS8

Igice cya kabiri: Ibigwi by'abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS8

Mu cyumweru gishize twagajejeho ibigwi by’abahanzi batanu bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8.

Abandi bari basigaye harimo ni Khalfan, Mico The Best, Queen Cha, Uncle Austin, na Young Grace.

6.Khalfan

Ubusanzwe yitwa Nizeyimana Odo Khalfan. Uyu ni umwe mu basore bakunzwe cyane mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda. Nta bigwi byinshi afite kuko n’ubwo atari umwana mu muziki atakunze kwigaragaza cyane.

Yatangiye umuziki muri 2011, ubwo yakoraga indirimbo ye ya mbere yise ‘Uvutse Ni nde’ yakoranye na Bull Dog na Fireman. Yabaye mu itsinda ry’abaraperi ryitwaga Home Boys ariko naryo ryarasenyutse.

Yakoze indirimbo zitandukanye zirimo Ntiwagaruka yakoranye na Bruce Melody, Nabo Sibo, Ibarurwa, aririmba muri Too Much  n’izindi nyinshi.

Ni ubwa mbere agiye guhatana muri Guma Guma ariko iri rushanwa ararimenyereye cyane dore ko muri 2012 na 2014 yafashaga Bull Dogg ku rubyiniro naho muri 2016 agafasha Danny Nanone ari na byo byamufashije kujya gukorera mu nzu itunganya umuziki ya Incredible n’ubwo ataharambye, kuri ubu akaba yikorana.

Khalfan yinjiye muri Guma Guma bwa mbere

Mico The Best .

Nkiko Turatsinze Prospere niyo mazina nyayo ya Mico The Best. Yatangiye kumenyekana mu muziki muri 2008 ubwo yakoraga indirimbo yise Umuzungu byavuzwe ko yasubizaga iya Dr Claude yitwa Igikara.

Nyuma y’aho yaje gusubika ibyo kuririmba yinjira mu byo gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi. Mico yongeye kugaruka akora indirimbo zakunzwe nk’Umutaka, Amapingu y’Urukundo, Kure, Siankwibagiwe yakoranye na Diamond Platnumz...

Muri 2013 yashyizwe mu bahanzi 10 bahataniye irushanwa rya PGGSS 3 ndetse aza mu myanya itanu ya mbere. Icyo gihe kandi yari mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards mu cyiciro cya abakora injyana ya Afro Beat.

Muri 2016 ubwo habaga amatora y’abahanzi bagombaga kujya muri PGGSS6 Mico the Best yaganyije amajwi n’itsinda rya TBB hakorwa kamara mpaka Mico avamo ariko ntiyanyurwa arajurira n’ubwo ntacyo byatanze.

Yongeye kugaruka muri PGGSS ya 7 yabaye muri 2017 icyo gihe Mico yaje ku mwanya wa kane. Kuri ubu arahatanira iri rushanwa ku nshuro ya ye gatatu.

Mico The Best ari mu bubashywe

8.Queen Cha

Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha ni umwe mu bakobwa bamaze igihe kinini mu muziki wo mu Rwanda. Yatangiye umuziki ku buryo bw’umwuga muri 2012 abangikanya amasomo  aho yigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Muri 2013 na 2014 Queen Cha yari mu bakobwa bahataniraga ibihembo bya Salax Awards aho yari mu cyiciro cy’abari n’abategarugori bitwaye neza.

Muri 2017 nibwo yinjiye bwa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 7 ubwo yari asimbuye Charly na Nina bari bikuyemo.

Queen Cha agiye muri iri rushanwa ku nshuro ya kabiri

9.Uncle Austin.

Toshi Luwano Austin ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki. Azwi mu ndirimbo nka Nzakwizirikaho, Urancanga, Ibihe Byose n’izindi.

Muri 2013 yashyizwe mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards mu cyiciro cy’abakora injyana ya Afro Beat ariko aza kwikuramo. No muri 2014 yari mu bahatanira ibi bihembo ariko ntabwo yabashije kucyegukana.

Ni ubwa mbere uyu mugabo aje mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super aho n’ubundi yatoranyijwe mu bahanzi bakora injyana nyafurika bahiga abandi.

Uncle Austin winjiye bwa mbere muri Guma Guma 

10. Young Grace

Abayizera Grace uzwi nka Young Grace ni umwe mu bakobwa bakomeye mu njyana ya Hip Hop. Yatangiye gukorera umuziki iwabo mu Karere ka Rubavu, muri 2010 atangira no gufata umujyi wa Kigali. Yamenyekanye mu ndirimbo nka Hip Hop Game, Mpa Umusada yakoranye na Jay Polly Ikimenyane n’izindi.

Muri 2011 yegukanye igihembo cy’umwana witwaye neza muri Salax Awards muri 2010. Muri 2012 yongeye kujya mu bahatanira ibi bihembo ariko ntiyabasha kubibona. Muri uyu wa mwaka wa 2012 kandi Young Grace yinjiye muri PGGSS2 ku nshuro ye ya mbere ndetse agahagama abahanzi bari bakomeye dore ko yaviriyemo muri ½ cy’irangiza.

Yongeye kugaruka muri 2014 yegukana umwanya wa 9. Muri 2016 nabwo Young Grace yitabiriye iri rushanwa aza ku mwanya wa gatanu.

Young Grace ni umwe mu bamenyereye iri rushanwa 

Tags

23/May/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content