FERWAFA yaba yamaze kubona umunyamabanga mushya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

FERWAFA yaba yamaze kubona umunyamabanga mushya

FERWAFA yaba yamaze kubona umunyamabanga mushya

Uwayezu Regis wari ushinzwe Ubutegetsi n’Imari mu Ntenko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) niwe wagizwe umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda nyuma y’uko asimbuye uwari umunyambanga by’agateganyo Habimeza Emmanuel weguye ku mirimo ye.

Traiki ya 31 Mutarama 2018 ni bwo Uwamahoro Tharcille wari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yasoje amasezerano ye ntiyagira amahirwe yo kongererwa andi.  Tariki ya 2 Gashyantare 2018 Habineza Emmanuel yatangajwe nk’umunyamabanga w’agateganyo wa FERWAFA ariko  tariki ya 16 Mata 2018 yaje guhita yegura bitewe n’impamvu ze bwite.

Abarenga 70 ni bo bari banditse bahatanira kuba bahabwa uyu mwanya wo kuba umunyamabanga wa FERWAFA bakaba baranakoze ikizami.

Amakuru agera kuri Eachamps ni ukoUwayezu Regis ari we watsindiye uyu mwanya wo kuba umunyabanga mukuru wa FERWAFA ndetse bitarenze iki cyumweru aza gutangazwa.

Umwe mu bakorana na Regis muri RALC yabwiye Eachamps ko n’ubwo bitaremezwa ku mugaragaro ariko ko uyu mugabo yaba yamaze kuba umunyamabanga wa FERWAFA kuko na bo ayo makuru barimo kuyumva.

Uwayezu Regis akaba amenyerewe muri ruhago nyarwanda kuko muri 2008 yari muri kaminuza y’u Rwanda ari umutoza wungirije, akaba kandi yarananyuze mu irerero rya APR FC rigitangira ari umutoza ubu akaba yari ashinzwe ubutegetsi n’imari ‘DAF’ muri RALC ndetse akaba yari na visi perezida wa asosiyasiyo y’abasifuzi.

23/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content