Khalfan yabitsemo icyoba abahanzi bahanganiye igikombe cya PGGSS8 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Khalfan yabitsemo icyoba abahanzi bahanganiye igikombe cya PGGSS8

Khalfan yabitsemo icyoba abahanzi bahanganiye igikombe cya PGGSS8

Umuraperi Khalfan avuga ko kuba ari ubwa mbere yinjiye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, abahanzi bari kumwe ngo ntibakwiye kumufata nk’akana ahubwo ngo bamutinye kuko afite ubukana.

Nizeyimana Odo Khalfan ari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8 aho yaserukiye abakora Hip Hop we na Jay C.

Ni ku nshuro ya mbere ajya guhatana nk’umuhanzi ku giti cye ariko yabanje gukoramo ibiraka afasha abahanzi batandukanye nka Bull Dogg na Danny Nanone.

Mu Kiganiro yagiranye na Eachamps yavuze ko n’ubwo ari ubwa mbere agiye guhatana ku giti cye muri PGGSS, ngo abahanzi bamazemo igihe ntibakwiye kumufata nk’akana ahubwo ngo bakwiye kumutinya kuko afite ubukana bwinshi ku rubyiniro.

Yagize ati “ ushobora kuririmba indirimbo bwa mbere abantu bakaryoherwa bakavuga bati ‘uriya muntu arabikwiriye’. Abahanzi bagenzi banjye rero ntibangirire impuhwe ahubwo bagire ubwoba  bwinshi cyane kuko ku rubyiniro mba ndyana, mba ndi mubi cyane.”

Uyu musore uri kwigarurira imitima y’abakunda injyana ya Hip Hop avuga ko muri iri rushanwa ahantu yiteze ko afite abakunzi benshi ari mu Mujyi wa Kigali, gusa ngo n’ibindi bice arabizi ko bamukunda kuko atari ubwa mbere azaba ahagiye.

Yagize ati “ aha mbere ni ku ivuko i Kigali. Twagiye i Butare njye na Meddy na Riderman, icyo gihe nari nagiye ku giti cyanjye. Nararirimbye abantu bararyoherwa cyane, Gisenyi nararirimbye abantu bararyoherwa. Amakuru nakira ni uko abantu b’i Gicumbi barambwira bati turagushyigikiye na Musanze ni abantu bakunda Hip Hop cyane, nta kibazo njyewe mfite.”

Ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8 bizatangira kuri uyu wa 26 Gicurasi 2018, bihere mu karere ka Gicumbi.

Abahanzi bahatanira iki gikombe cyiruta ibindi mu Rwanda muri muzika ni itsinda rya Active, Bruce Melody, Christopher, Jay C, itsinda rya Just Family, Khalfan, Mico TheBest, Queen Cha, Uncle Austin, na Young Grace

24/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content