Knowless, Shaddy Boo, Yannick, Jay Rwanda mu bahataniye ibihembo byitiriwe Made In Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Knowless, Shaddy Boo, Yannick, Jay Rwanda mu bahataniye ibihembo byitiriwe Made In Rwanda

Knowless, Shaddy Boo, Yannick, Jay Rwanda mu bahataniye ibihembo byitiriwe Made In Rwanda

Ibyabamamare bitandukanye byo mu Rwanda, bari mu bahatanira ibihembyo byiswe Made In Rwanda Awards bizibanda cyane mu guhemba abanyamideli n’abafite aho bahuriye nabyo.

Ni ku nshuro ya mbere ibi bihembo bitanzwe, bikaba biri mu byiciro bigera kuri 12 ari byo: Inzu nziza y’imideli ikorera mu Rwanda, inzu icuruza imyenda y’umwaka, umunyamideli w’umugabo w'umwaka , umunyamideli w’umugore w 'umwaka, Umunyamideli w’umugabo wamamaye kurusha abandi, Umunyamideli w’umugore wamamaye kurusha abandi, umuhanzi w'imideli wagaragaje udushya kurusha abandi,  izina ry’umudeli  w’umwaka, umufotozi w’imideli w’umwaka, umunyamakuru wandika ku mideli , ushyira ibirungo ku banyamideli, ukora imisatsi na n’indirimbo ifite amashusho agaragaza imideli yakorewe mu Rwanda.

Abategura ibi hihembo bamaze gushyira hanze abahatanira ibihembo, aho higanjemo ibyamamare bisanzwe bizwi mu ngeri zitandukanye.

Aha twavuga nko mu cyiciro cy’abagore bambara neza aho harimo umuhanzikazi Knowless, Shaddy Boo, Kate Bashabe, Aline Gahongayire na Evelyne Umurerwa. Igihembo cy’abagabo bambara neza gihataniwe n’umukunnyi wa Rayon Sport Yannick Mukunzi, Nsanzamahoro Denis (Rwasa) Mani Martin, Christopher na Ndizeye Emmanuel (Manu) uzwi nka Nick muri City Maid.

Mu cyiciro cy’abanyamideli b’abagabo bahize abandi harimo Rudasumbwa w’Afurika Jay  Rwanda, Kekamana Eric Louis Ganza Gabey, Bojak, Gigi Mugisha.

Abanyamideli b’abagore harimo  Fiona Muthoni wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa 2017, Kaneza Lynka Amanda wabaye Super Model  2016, Mucyo Sandrine, Sissi Ngamije na Neza Rachel.

Gutora byatangiye kuri 21 Gicurasi biteganyijwe kurangira kuwa 20 Kamena 2018. Gutorera kuri interineti bifite amanota 20%, gutorera kuri telefone bifite amajwi 40%, naho abagize akanama nkempurampaka bafite amanota 40%.

Dore Urutonde rwose

1.Inzu y’imideli y’umwaka:

MOSHIONS

INZUKI DESIGNS

HOUSE OF TAYO

IZUBA CLOTHING

INCO ICYUSA

2.Iduka ry’imideli ry’umwaka

KABASH FASHION BOUTIQUE

IAN BOUTIQUE

GOLDEN MEN FASHION BOUTQUE

MASHA BOUTIQUE

JE TE PROMET

3.Umugore w’icyamamare wambara neza

KATE BASHABE

ALINE GAHONGAYIRE

EVELYNE UMURERWA

BUTERA KNOWLESS

SHADYBOO

4.Utunganya imisatsi wahize abandi

MIRROR SALON

CITY SALON

KEZA SALON

IHOHO SALON

G-STAR SALON

5.Gafotozi wahize abandi

LUQMAN MAHORO

SHANE COST

FRANK AXEL

PHILLIPE

CHRIS SCHWAGGA

6.Usiga Ibirungu wahize abandi

FANCY EYE LINER MAKE UP

TRENDY SHADOW

JOELLE MAKE UP

CELINE D’OR

ASM

7.Uteza Imbere Imideli wahize abandi

KIGALI FASHION WEEK

RWANDA CULTURE FASHION

RWANDA MODEST

RWANDA CORRECTIVE FASHION SHOW

CCA COMPETION AWARDS

8.Uhaga Imideli wagaragaje udushya

CYNTHIA RUPARI

MOSHIONS

PATRICK INKANDA

DELPHINEZ

TANGA DESIGNS

9.Umunyamideli w’umugabo wahize abandi

JAY RWANDA

SEKAMANA-ERIC-LOUIS

GANZA-GABEY

BOJAK

RUUD-GUILIT-G

Umunyamideli w’umugore wahize abandi

FIONA MUTHONI

KANEZA –LYNKA-AMANDA

MUCYO SANDRINE

SISSI NGAMIJE

NEZA RACHEL

10.Umugabo w’icyamamare wambara neza

YANICK MUKUNZI

DENNIS NSANZAMAHORO {RWASA)

MANU

MAN MARTIN

CHRISTOPHER

11.Ikiganiro cy’imyidagaduro cyahize ibindi

TEN TONIGHT-RADIO/TV 10

SUNDAY NIGHT-ISANGO STAR

KT IDOLS-KT RADIO

HIT CITY

SEMEDI DETANTE

12.Amashusho y’indirimbo irimo imyambarire myiza

WABULILA WA-DEJAY PIUS

AFRO-MAN MARTIN

IBYIZA IWACU-JAY POLLY FT ERIC MUCYO

AFRICA YUNZUBUMWE-INTAYOBERANA

GANYOBWE-KING JAMES.

 

24/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Boo
Goooo Shaddy Boo
bhg
mwabuze icyo mukora gusa ibyo bivuze iki se ahbw bimaze
simon Tuyizere
Jay Rwanda ararenze kbs !!turamushyigikiye kd byose ni ok
Sponsored Content