GMT: APR BBC iratangira yesura na Goma Bulls yo muri DR Congo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

GMT: APR BBC iratangira yesura na Goma Bulls yo muri DR Congo

GMT: APR BBC iratangira yesura na Goma Bulls yo muri DR Congo

Nyuma y’uko irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ry’imbere mu gihugu mu mukino wa Baskeyball risojwe,  kuri uyu wa Gatanu haratangira irushanwa mpuzamahanga rizitabirwa n’amakipe agera kuri 7 aturutse muri DR Congo ndetse 9 yo mu Rwanda, ni amakipe ari mu byiciro byose, abagore, abagabo ndetse n’abakanyijijeho.

Irushanwa ry’imbere mu gihugu ryasize amakipe 4 mu bagobo abonye itike yo gukina iri rushanwa. Ayo ni REG, APR, Espoir na Patriots. Mu bagore ni amakipe 2 ari yo; APR na IPRC South mu gihe mu bakanyujijeho ari amakipe 3 ari yo Patriots, UGB na Espoir.

Amakipe yaturutse mu gihugu cya DR Congo

Mu bagabo: Terreur BBC (Kinshasa) na Goma Bulls (Goma)

Abagore:  Wonderfull BBC (Bukavu) na Scandinavia BBC (Bukavu)

Abagacishijeho:  Veterans Club Basketball (Bukavu), Veterans Clubs Goma Bulls (Goma) na Bakolo (Goma)

Aya makipe akaba yahise ashyirwa mu matsinda aho mu cyiciro cy’abagabo harimo amatsinda 2, itsinda rya mbere ririmo REG, Terreur na Espoir. Mu itsinda rya kabiri harimo APR, Goma Bulls na Patriots.

Mu icyiciro cy’abagore na ho harimo amatsinda 2, itsinda rya 1 ririmo APR na Wonderfull na ho itsinda rya 2 hakabamo IPRC South na Scandinavia.

Mu bakanyujijeho na ho amakipe agabanyijemo amatsinda 2, itsinda rya mbere rirmo Patriots, Veterans Club Basketball(Bukavu) na Veterans Club Basketball Goma Bulls ni mu gihe mu itsinda rya kabiri harimo UGB, Espoir na Bakolo.

Iri rushanwa rikaba rizatangira ku munsi w’ejo kuwa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2018 aho guhera ku isaha ya saa 18:00 mu bagacishijeho muri salle ya NPC Patriots izaba ikina na Veterans Club Basketball Goma Bulls ni mu gihe ku isaha ya saa 20:00’ ikipe ya Espoir izabaikina na UGB.

Mu bagabo kandi guhera saa 18:00’ muri Petit Stade APR izaba ikina na Goma Bulls ni mu gihe guhera saa 20:00’  REG izacakirana na Terreur BBC.

Dore uko gahunda y’iyi mikino iteye kugeza ku mukino wa nyuma

Umunsi wa mbere n'uko amakipe agabanyije mu matsinda

Gahunda yose y'iri rushanwa mpuzamahana uko iteye

24/May/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content