Imvano n'igisobanuro cy'ifoto igaragaza Urban Boys, Riderman na Bruce Melody bameze nk'impinja | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Imvano n'igisobanuro cy'ifoto igaragaza Urban Boys, Riderman na Bruce Melody bameze nk'impinja

Imvano n'igisobanuro cy'ifoto igaragaza Urban Boys, Riderman na Bruce Melody bameze nk'impinja

Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys, aratangaza ko ifoto iherutse kujya hanze yamamaza indirimbo yabo Ntakibazo, ibagaragaza nk’impinja bayikoze mu rwego rwo kwihuza n’ubutuma buri muri iyi ndirimbo.

Indirimbo ‘Ntakibazo’ ni iya Urban Boys bahuriyemo na Riderman na Bruce Melody. Mbere y’uko isohoka hasohotse ifoto iyamamaza iriho aba bahanzi bose ariko bari mu isura y’abana bato b’ibisekeramwanzi.

Abantu benshi batangiye kuyihererekanya ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yari ikoze mu buryo busekeje.

Mu Kiganiro Eachamps na Humble Jizzo yavuze ko iyi foto batayikoze mu buryo bwo gusetsa abantu, ahubwo ko byari bijyanye n’ubutumwa buri mu ndirimbo, aho bigereranyije umwana nk’umuntu utagira ibibazo.

Yagize ati “ twayikoze bijyanye n’indirimbo, indirimbo ivuga ko nta kibazo, ushaka ibintu bitakuvangira, ariko nk’umuntu mukuru ibibazo biba biri hafi aho. Umwana rero niwe muntu ushobora kubaho nta kibazo kuko ntabwo aba yagatekereje ibyo bintu. Twe twashakaga kubaho twishimye twisekera nk’abana.”

Humble Jizzo avuga ko bashingiye kubitekerezo bagenda bakira biturutse mu bantu batandukanye, ngo iyi ndirimbo yakiriwe neza cyane, ndetse iri kugenda ikundwa.

Ubwo twaganiraga na Nizzo mbere gato y’uko isohoka yari yatubwiye ko ari indirimbo ifite umwihariko, kuko bayikoze bahanze amaso isoko mpuzamahanga.

Yagize ati “ umwihariko mbere na mbere ni beat idasanzwe, ikozwe mu buryo bw’umwihariko. Injyana y’inyafurika ariko iteye ukundi kuntu muri rusange.  Ikindi cya kabiri imiririmbire y’abahanzi iratandukanye kuva ku muraperi kugera ku muririmbyi. Twayikoze tuvuga tuti ni indirimbo yo ku rwego mpuzamahanga.”

Iyi niyo ndirimbo ya mbere isohotse muri studio ya Urban Boys (Urban Records) ikaba yarakozwe na Holy Beat akaba ari nabwo bwa mbere yari akoranye na Urban Boys.

Urban Boys yanateguye irushanwa ryo gufasha abahanzi bafite impano, iratangaza ko ubu hamaze kwiyandikisha abagera kuri 25 ndetse bakaba bakomehje kubona ubutumwa bw’abandi benshi bifuza guhatana ariko bakiri ku mashuri.

Biteganyijwe ko kwiyandikisha bizarangira kuwa 27 Gicurasi 2018, ariko Humble Jizzo avuga bakiri kureba niba bazongera igihe cyangwa se bafunga ku gihe cyari giteganyijwe.

Umva Ntakibazo ya Urban Boys ft Riderman, Bruce Melody 

25/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
serge
Erega abavuga ko ikibazo Ari I photo nago baba bumvise message kuko "Ntakibazo " ni song izabikora igihe cyose gusa thnx "urban boys" mukora akazi kose neza Ndabakunda kndi mundi kumutima
Tyga Br
ninjyana nziza kbx
Sponsored Content