Zahara yarijijwe n'ibyishimo yatewe n'abakunzi be mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Zahara yarijijwe n'ibyishimo yatewe n'abakunzi be mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction (Amafoto)

Zahara yarijijwe n'ibyishimo yatewe n'abakunzi be mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction (Amafoto)

Umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo  yishimiwe bikomeye nawe biramurenga mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye mu ijoro ryo kuru uyu wa 25 Gicurasi 2018 kuri Kigali Serena Hotels.

Iki gitaramo cyari  icya kane kibaye muri uyu mwaka wa 2018, cyitabiriwe n’abantu benshi cyane ku buryo amasaha yo gutangira yageze imyanya yo kwicaramo yashize abantu batangiye guhagarara.

Hanze ya Serena Hotels imodoka zari uruvunganzoka ku buryo bitabujije uwaje yitwaye gukora urugendo rw’amaguru nka metero 300 kugira ngo agere mu ihema ryataramiwemo.

I saa mbili na 45 nibwo Neptunz Band yageze ku rubyiniro mu myenda y’urwererane. Abaririmbyi bayo uko bari batatu bagenda basimburanwa basubiramo indirimbo zitandukanye z’abandi bahanzi cyangwa se izabo.

Nyuma y’isaha imwe umunyarwanda Mugwaneza Lambert uzwi Social Mula yahamagawe ku rubyiniro na George Ndirangu wari uyoboye ibi birori, yakirizwa amashyi. Yahereye ku ndirimbo ye Abanyakigali, akurikizaho ‘Ku Gasozi’ y’umurundi Nicholas maze abari aho bahanika amajwi bararirimbana.

Yakomereje ku ndirimbo zindi nka Humura, Umuturanyi, Amahitamo asoreza kuri Super Star yishimiwe na benshi.Yavuye ku rubyiniro saa yine na 29.

Ubwo Social yari avuye ku rubyiniro icyari gisigaye nta kindi uretse kwihera ijisho Bulelwa Mkutukana uzwi nka Zahara. Hakurikiyeho amatangazo yamamariza abafatanyabikorwa barimo na Airtel-Tigo n’umuziki mu gihe kigera ku minota 30.

Zahara wazanye n’abacuranzi be bane, yageze ku rubyiniro abantu bamwakirana amashyi y’urufaya atangira kuririmba. Indirimbo yahereyeho ntabwo abantu benshi bari bazizi uretse itsinda ry’abantu bake bari bicaye hafi y’urubyiniro wabonaga bizihiwe. Abenshi barimo abanyarwanda bateraga hejuru basaba indirimbo ye izwi cyane yitwa Loliwe.

Ubwo yegeraga ku ndirimbo ye yitwa Incwad'encane abantu bahagurutse barabyina nawe yageraga aho akarambika gitari hasi agakaraga umubyimba muco w’iwabo.

Ubwo yageraga ku ndirimbo ye yitwa Loliwe ibintu byahindutse dore ko nta muntu wari uraho utari uyizi. Abantu biganjemo ab’igitsina gore bamusanga ku rubyiniro bakamuhobora, bagafata umwanya bakaririmba nabo ndetse hari uwamuhaye impano ipfunyitseku nkuko bimenyerewe mu bukwe. Ibi byose byajyanaga n’amarira y’ibyishimo yasohoka mu maso buri kanya.

Umuririmbyi Favor wiga no mu ishuri ry’umuziki yatunguye uyu mukobwa maze amusanga ku rubyiniro aririmba indirimbo yitwa Inameva n’ubuhanga buhanitse, maze Zahara amarangamutima aramurenga  yongera guturika ararira.

Mu rwego rwo guha icyubahiro Favor yakuyemo gitari arayimuhereza, ariko aza kuyimusubiza akomeza kuririmba indirimbo Phendula, n’izindi. Igitaramo cyasojwe ahagana saa saba z’ijoro.

Iki gitaramo cyagaragayemo ibyamamare bitandukanye nka Mani Martin, DJ Pius wari uri kumwe n’umugande Ray Signature, Peace Jolis, n'abandi benshi.

Abakunzi be bamusangaga ku rubyiniro bikamutera ibyishimo

Zahara ku rubyiniro

Shaku shaku...

Social Mula ku rubyiniro

Indirimbo za Social nazo zabyinywe

26/May/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content