Iby'ingenzi byaranze igitaramo cya mbere cya PGGSS8 i Gicumbi (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Iby'ingenzi byaranze igitaramo cya mbere cya PGGSS8 i Gicumbi (Amafoto)

Iby'ingenzi byaranze igitaramo cya mbere cya PGGSS8 i Gicumbi (Amafoto)

Kuri uyu wa 26 Gicurasi 2018 nibwo hatangiye ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super 8 bikaba byahereye mu Karere ka Gicumbi.

Ahagana i saa cyenda nibwo abagize akana nkempurampaka aribo Aimable Twahirwa, Lion Imanzi na Tonzi batangiye kugera mu byicaro byabo.

Ibirori byari biyobowe na MC Buryohe umenyerewe muri iri rushanwa n’undi mukobwa witwa Sylivie wajemo ku nshuro ya mbere.

Abantu ibihumbi bari baturutse mu karere ak Gicumbi no mu nkengero zako, bari babukereye, baje gushyigikira abahanzi batandukanye bakunda.

Mbere y’uko igitaramo nyir’izina gitangira itsindary’abacuranzi rya Sebeya Band rirangajwe na Kamayirese.

Itsnda rya Just Family mu myenda y’umweru inkweto z’umweru, bagaragiwe n’ababyinnyi bari bambaye iby’umukara n’umweru nibo babanje kurubyiniro. Binjiriye ku ndirimbo yabo yitwa Bareke.

Aba basore babanje kurwana n'isi nk'uko bikunze kuvugwa. Abafana b'igicumbi bari batuje babitekegereza nk'aho ari ubwa mbere bababonye.

Queen cha niwe watomboye nomero ya kabiri. Yinjiranye n'ababyinnyi be bari bambaye inyenda y'imikara, inkweto z'umutuku na bandana zitukura. Queen cha we yari yambaye umukara kuva hasi kugera hejuru n'ingofero itukura.

Bitandukanye na Just family Queen Cha yari afite abakunzi ndetse ndetse bamwe bari bafite impapur n'amafoto amwamaza. Rugari niyo yahereyeho akurikizaho Kizimyamwoto. Uyu mukobwa yagaragaje ko urwego rw'imiririmbire hari aho rumaze kugera ugereranyije n'umwaka ushize.

Young Grace yaje ari uwa gatatu. Mu nkweto z'umukara, ipantaro y'umukara, ishati ya karokaro itukura n'ingofero itukura niko yari yambaye.

Indirimbo ye Hip Hop ari nayo yamumenyekanishije niyo yahereyeho. Bitandukanye n'abandi bamubanjirije uyu mukobwa ukomoka i Rubavu nta babyinnyi yazanye.

Young Grace nawe abafana bamukurkiye bucece ntibari bamushamadukiye cyane. Uncle Austin wari ukandagiye bwa mbere ku rubyiniro rw'irushanwa rya PGGSS, yinjiye aririmba Bagupfushubusa, maze abafana bamwikiriza bose.

Mu kubasuhuza yagize ati " wazaaaaaa" nabo baramwikiriza.(Iyi mvugo ikoreshwa mu kiganiro akora kuri Kiss FM.) Yaririmbye Ibihe Byose na Every Thing yakoranye na Meddy. Abayagicumbi bamugararije urukundo n'bwo ari ubwa mbere.

Mico The niwe wakurikiranye na Ucle Austin n’ubundi bahuje injyana. Yatangiye aririmba Arashotarorana akurikizaho, akurikizaho Akabizu yashimishije abantu benshi.

Mico umenyereye iri rushanwa nawe ari mu bagaragaje gufanwa n’ubwo bitari cyane.

Itsinda rya Active ryakurikiye Mico The Best. Aba basore batatu baserutse mu makote maremare ya gisiriakare n’ingofero.Baririmbye ndirimbo zabo hambere nka Aisha n’Udukoryo Twinshi ndetse bakanyuzamo bakabyina nk’uko babimenyereweho.

Bruce Melody yakuriyeho yinjirana indirimbo ye yise Ndakwanga, yishimirwa ku kigero kiruta icy’undi muhanzi wese wamubanjirije. Yageze ku ndirimbo ye Ndumiwe maze abanyagicumbi bari bahereye kare bifashe barasimbuka bajya ibicu. Yavuye ku rubyiniro batabishaka bakomeza guhamagara izina rye banasaba indirimbo ye Ikinya.

Christopher yakurikiranye na Melody n'ubundi wari usize abantu bamaze gushyuha, maze nawe akomerezaho. Yahereye ku ndirimbo ye Ijuru Rito. akurikizaho Birarangiye nayo yabyinishije abntu benshi.

umuraperi Jay C wari umuri rushanwa ku nshuro ya mbere yinjiye ku rubyiniro mu ndirimbo ze yakoze mu myaka ishize nka Sentiment n'Isugi. Uyu musoere nawe yagiyeho mu bihe byiza ku ibintu byatumye abakunzi be banyeganyega.

Jay C yakurikiranye na Khalfan nawe ukora Hip Hop akaba ari nabwo bwa mbere yinjiye muri irushanwa. yabanje gushyushya abafana abaririmbisha agace yaririmbye muri Too Much ya Jay Polly. yakomereje ku ndirimbo ya Nabo Sibo 

MC Buryohe wayoboye iki Gitaramo 

Tonzi ajya mu byicaro

Just Family niyo yabanje ku rubyiniro

Nawe yanyuzagamo akabyina

N'ubwo ibyapa babicuritse ariko niwe bafana

Young Grace Uncle Austin yabashije kuririmba n'ubwo yari yarasaraye

Mico The Best

Bruce Melody yahinduye ibintu

Abafana batumuye ivumbi

Christopher

Jay c

Khalfan yaherutse abandi

Tags

26/May/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(6)
su
jay c bikore
su
jay c bikore
S Stable
khalfan arabahiga kbsa
Janvier
Queen cha
ndorimana Emmanuel
ndabona bahatwitse kabisa
derek
active c irihe???
Sponsored Content