Humble Jizzo yihanije abagereranya Urban Boys na Safi wayivuyemo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Humble Jizzo yihanije abagereranya Urban Boys na Safi wayivuyemo

Humble Jizzo yihanije abagereranya Urban Boys na Safi wayivuyemo

Humbje Jizzo wo mu  itsinda rya Urban Boys avuga ko nta muntu ukwiye kubagereranya na Safi  witandukanyije nabo kuko batandukanye haba mu bikorwa no muri gahunda za buri umwe.

Mu Kwezi k’Ugushyingo 2017 nibwo Safi Madiba yitandukanyije na Urban Boys, itsinda bari baramanye imyaka 10, ajya gukora umuziki ku giti cye.

Uyu musore wahise asinya amasezerano y’imyaka 3 mu nzu shya ifasha abahanzi ya The Mane, yatangiranye imbaraga zikomeye, ndetse n’indirimbo yakoze zarakunzwe.

Yahereye kuri Got It yakoranye na Meddy, akurikizaho Kimwe Kimwe, Fine yakoranye na Rayvanny wo muri Tanzaniya, Hero, aheruka iyitwa Nisamehe  yakoranye na Riderman imaze iminsi mike hanze.

Itsinda rya Urban Boys ryasigayemo abantu babiri (Nizzo na Humble Jizzo) bagitandukana bakoze indirimbo imwe Mpfumbata, Humble Jizzo ahita ajya muri Amerika aho yari aherekeje umugore we wari ugiye kubyara.

Muri Werurwe 2018 akigaruka bahise bashyira hanze indirimbo bise Kigali Love izanitirirwa alubumu bari gutegura.  Kuri ubu bafite indi ndirimbo yitwa Ntakibazo bakoranye na Riderman na Bruce Melody ikaba iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi.

Hari bamwe mu bakurikirana iby’umuziki bagiye bavuga ko imbaraga Safi ari gikoresha zashyira ku gitutu aba basore yasize, bitewe n’uburyo ari gushyira hanze indirimbo nyinshi kandi zigakundwa.

Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Humble Jizzo yadutangarije ko nta gitutu na gito batewe na Safi kuko imikorere yabo itandukanye n’iye,kandi ko bidateze no kubaho.

Yagize ati “ ntabwo abantu bagomba kuvuga icyo, kuko Safi ni umuhanzi ki giti cye. Urban Boys ni itsinda ku giti cyaryo. Nta munsi n’umwe tuzakorera kuri gahunda za Safi. Afite gahunda ze nta n’ubwo mba nifuza ko abantu batugereranya.”

Humble Jizzo yongeyeho ko bitewe n’uko Urban Boys ari itsinda rimaze igihe kinini mu muziki, naho Safi akaba ari umuhanzi utangiye gukora ku giti cye vuba, ngo ibi bisobanura ko batagomba no gukorera ku muvuduko ungana.

Yagize ati “ twebwe turi abandi bahanzi ku giti cyacu, Safi navuga ko ari umuhanzi ukeneye kubaka ibikorwa bye. Urban Boys ni itsinda rimaze imyaka 7, kuba dufite uburyo dukora ntabwo twagendera ku gitutu. Icyo abantu bagomba kumenya ni uko batandukanya Urban Boys na Safi,  niba yarayivuyemo afite ibyo ashaka, afite uko abishaka natwe dufite ibyo dukora dufite n’uburyo tubikora, ntabwo agomba kutugenderaho natwe ntitumugenderaho.”

Urban Boys bavuga ko ubu ibikorwa byabo birenze kuririmba ahubwo bagomba kubyaza izina ryabo amafaranga binyuze mu bucuruzi. Kuri ubu bashinze inzu itunganya imiziki yitwa Urban Record Label ndetse banateguye irushanwa ry’abahanzi bafite impano ariko badafite ubushobozi bwo kwikorera indirimbo mu rwego rwo kubafasha.Bavuga ko hari n’ibindi bikorwa byinshi by’ubucuruzi bazagenda batangiza uko iminsi izagenda iza.

Tags

28/May/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(6)
Mc Chris
but ntimuzavugek ntacyo yakoz kuko mwarafatanyaga bikagwamo but courage mwese challenge ntizibura kandi turabemera2
tj chris
safi arizitura kbx nabo barabiz but madiba numuhanga melody talk umusaza ahora arumusaza namwe muzabikora2
new s safi
turikumwe basaza
Angelique
Urban boys ndabakunda kuva muri3 , kujyeza nubu mwabaye ba2 bivuzeko nuwomwarikumwe ndamwemera kd nkunda ibihanganobye,. Humble icyonshaka kukubwira nuko utagombye kuvuga ngo ntawe ukwiye kubajyereranya na safi!? Aho waba wirengagijeko iyomyaka yoc mwafatanije! Iyomyaka nawe haricyo yabajyejejeho nkitsinda twec turabizi! Twe icyo tureba nibikorwa afite namwe mufite nyumayo gutandukana. Okonukwiyemera cyane kuko arikubikora twaremeye
John WHITEMIND
Ibyo ni ukuri pe
Hortega
hhhhh erega nabo ari babiri niho bagitangura gukora ari 2 kuko iyo myaka avuga bamaz mumuziki n safi ayirimwo kuko naw yararimwo...bose niho bagitangura iyo journey kuko bose uko batranguy suko bakiri!!! uko safi yubaka ivyiw ari umw nabo nuko bakwiy kubaka ivyabo ari 2
Sponsored Content
Loading...