Umunyarwandakazi Nana Super Sexy ari mu batahanira ibihembo bya Face of Entebbe muri Uganda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunyarwandakazi Nana Super Sexy ari mu batahanira ibihembo bya Face of Entebbe muri Uganda

Umunyarwandakazi Nana Super Sexy ari mu batahanira ibihembo bya Face of Entebbe muri Uganda

Umugore w’umunyarwandakazi Nana Super Sexy umenyerewe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto n’amashusho akurura abagabo ashyiraho, ari ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Face of Entebbe muri Uganda.

Nana Super Sexy ni umunyarwandakazi uba muri Uganda, aho akora ibikorwa by’ubucuruzi, akabifatanya no gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane instagram aho ashyiraho amashusho n’amafoto ashotora abagabo, ibintu byamugize icyamamare.

Uyu mugore washakanye n’umugabo w’umuzungu ni umwe mu banyabirori bazwi mu tubari dukomeye mu mujyi wa Kampala , hari n’ibyo ayobora yise Girls In The City.

Kuri ubu Super Sexy ari ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Face Of Entebbe mu cyiciro cy’abakoresha imbuga nkoranyambaga (Socialite) aho ahanganye n’abandi barimo uwitwa Maggie V, Maria Allan, Shyla Parker, Boss Bottle Boys, Papa, na Shakira.

Ibi bihembo bizatangwa mu byiciro bigera kuri 32 birimo ibifite aho bihuriye n’imyidagaduro, Ubukerarugendo, uburezi n’ibindi.

Bitaganyijwe ko ibirori byo gutanga ibihembo ku bazaba babitsindiye bizaba tariki ya 9 Nzeri 2018.

Super Sexy ajya ayobora ibirori mu tubura i Kampala

Super Sexy ari mu cyicirio cy'abakoresha imbuga nkoranyambaga

28/May/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...