Diamond yemeje ko akijya mu rugo rwa Zari ruri muri Afurika y'Epfo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Diamond yemeje ko akijya mu rugo rwa Zari ruri muri Afurika y'Epfo

Diamond yemeje ko akijya mu rugo rwa Zari ruri muri Afurika y'Epfo

Umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond Platnumz yemeye ko ajya ajya muri Afurika y’Epfo mu rugo rw’uwahoze ari umugore we, gusa yahakanye ibyo kumusaba imbabazi ahubwo ko aba agiye gusura abana be.

Kuwa 24 Gashyantare 2018 nibwo umugandekazi wari wararongowe n’umuhanzi Diamond Platnumz, yanditse ubutumwa kuri Instagram avuga ko atakiri umugore wa Diamond. Uyu umugore kenshi yagiye yumvikana avuga ko atandukanye n’umugabo uzwiho gukunda, kubwo kutamwubaha, biturutse ku bushurashuzi bwe.

Zari wari ufitanye abana babiri na Diamond, akagira n’abandi batatu yabyaranye na nyakwigendera Yvan Ssemwanga, yavuze ko atagikeneye undi mugabo.

Muri Tanzaniya hari amakuru menshi yagiye avugwa ko Diamond yaba ari gusaba imbabazi Zari ngo abe yagaruka mu rugo, kuko n’umubyeyi we ari yiyumvamo mu bakobwa bose bakundanye na Diamond.

Global Publishers yanditse ko Diamond yemeye ko ajya ajya mu rugo rwa Zari ruri muri Afurika y’Epfo gusa ngo abagiye gusura abana be, ibyo gusaba imbabazi ntibirimo.

Yagize “ Nibyo njyayo. Si inshuro imwe cyangwa 2. Njyayo ariko si ukumusaba imbabazo, hoya! Njyayo mu rwego rwo kureba abana banjye. Ntibishoboka ko naba ntanga amafaranga yo gukoresha ariko najya muri Afurika y’Epfo sinjye kureba abana banjye. Byaba bitangaje.

Yongeye ati “abo bavuga ko nagiye kumusaba imbabazi, ntekereza ko ari ibitekerezo byabo n’inkuru bahimba ariko icy’ingenzi ni uko nta kuri kurimo. Zari ni mama w’abana banjye kandi bizahora gutyo.”

N’ubwo Diamond yavuze ko hari amafaranga ajya aha abana be, aherutse kuvuga ko nta ndezo atanga, ariko ko adashobora kujya kumurega.

29/May/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
elise madiba
hhhhhhhhhhhhhhhh birakaze
elise madiba
hhhhhhhhhhhhhhhh birakaze
Sponsored Content
Loading...