Imihigo ya Uwase ugiye kongera guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’Abamurika imideli ku rwego rw’Isi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Imihigo ya Uwase ugiye kongera guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’Abamurika imideli ku rwego rw’Isi

Imihigo ya Uwase ugiye kongera guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’Abamurika imideli ku rwego rw’Isi

Uwase Clementine ufite akabyiniriro ka Tina agiye kongera guserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World Next Top Model 2018, akaba avuga ko yiteguye kuzitwara neza.

Iri rushanwa rya  Miss World Next Top Model ribera i Beirut muri Lebanon, risumba andi yose mu bijyanye n’imideli ndetse rihuruza ibihugu bitandukanye bituruka mu nguni zose z’Isi.  Iry’uyu mwaka rizaba riba ku  nshuro ya 18.

Rijyanye  n’ubukerarugendo aho abahatana babazwa ibibazo  byinshi mu bumenyi bw’Isi , hakarebwa abamurika imideli bigaragaje neza mu ntambuko zitandukanye kurusha abandi ndetse bakaba banasubije neza ibibazo babajijwe.

Uwase Clementine[Tina] wahagarariye u Rwanda mu 2017 ku nshuro ya mbere rwitabiriye, ahanganye n’abandi bakobwa bagera kuri 49, ubu yongeye guhamagarwa guhatanira iki gihembo kizahatanirwa guhera mu ntangiro za Kamena 2018.

Umwaka ushize ahagararira u Rwanda ntabwo yari yabashije kuza mu bakobwa  8 bageze mu cyiciro cya nyuma ariko yari yabashije kuza muri 40 bageze mu cyiciro cyabanjirije icya nyuma.

Mu kiganiro yahaye Eachamps yavuze ko imihigo ari yose ndetse akaba yumva intego azajyana mu irushanwa ari ukuza mu b’imbere.

Yagize ati ”Nongeye kugira amahirwe ariko ntabwo nshaka kuyapfusha ubusa noneho gahunda mfite ni ugukora ibishoboka byose nkazana igihembo mu Rwanda.”

Umwaka ushize  Umunyamarokekazi ndetse n’Umuhindekazi baguye miswi baza ku mwanya wa mbere ari babiri, mu bakobwa umunani bageze mu cyiciro cya nyuma harimo babiri bo mu Burusiya, Umunya-Moldoval, Umunya-Lithuania, Umunya-Armenia ndetse n’uwo muri Ukraine.

Uwase Clementine [Tina] w’imyaka 22 yitabiriye ibikorwa bitandukanye by’imideli birimo Red Carpet Fashion Awards, Kigali Fashion Week 2017 , Top Model Africa 2017 na Miss World Next Top Model.    Uwase ubwo yahagarariraga u Rwanda muri Miss World Next Top Model 2017

Yiyerekana mu mwambaro wa bikini

   Asanzwe ari mu banyamideli bakomeye mu Rwanda

29/May/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
jovia MBABAZI
Nice news Tina
Sponsored Content