Seburikoko muri filime nyarwanda zihataniye ibihembo mpuzamahanga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Seburikoko muri filime nyarwanda zihataniye ibihembo mpuzamahanga

Seburikoko muri filime nyarwanda  zihataniye ibihembo mpuzamahanga

Filime y’uruhererekane ya Seburiko ni imwe muri filime z’abanyarwanda zatoranyijwe kuzahatanira ibihembo bya Zanzibar International Film Festival.

Ni ku nshuro ya 19 hagiye kuba iserukiramuco rya sinema ryiswe Zanzibar Film Festival rimaze gushinga imiziki ku ruhando mpuzamahanga. Ribera mu birwa bya Zanzibar muri Tanzaniya.

Iry’uyu mwaka wa 2018 riteganyijwe kuba kuva 7 kugera kuwa 15 Nyakanga 2018.  Muri iyi minsi 9 yose, hazerekanwa filime zitandukanye hanatangwe ibihembo kuzizaba zahize izindi , habe inama, ibitaramo n’imurikagurisha.

Filime zihataniye ibihembo muri Zanzibar Film Festival ziri mu byiciro 7 ariko abanyarwanda bahatanye mu byiciro bitatu gusa birimo film ngufi (Short Movies), filime y’uruhererekane ica kuri interineti (Web Series) , n’ishuri rya sinema (Film School).

Filime y’uruhererekane ya Seburikoko imaze kwigarurira imitima y’abantu benshi, iri mu cyiciro cya filime z’uruhererekane zica kuri interineti. Ibice byashyizwe muri iri rushanwa ni ibyashyizwe kuri Youtube bikaba byarayoboye na Mazimpaka Kennedy kuri ubu wasimbuwe na Niyitegeka Gratien (Seburikoko) ari nawe mukinnyi w’Imena.

Mu cyiciro  cya filime ngufi harimo iyitwa Imfura ya Samuel Ishimwe inaherutse guhabwa igihembo mu iserukiramuco rya Berlinale-Berlin International Film Festival rikomeye mu Budage.

Harimo kandi iyitwa Carver  ya Alexandre Sibomana, Icyasha ya Clementine Dusabejambo na The Island ya Yuhi Amuli.

Mu cyiciro cy’amashuri yigisha ibijyanye na filime harimo ishuri ryo mu Rwanda ryitwa Sukut rya Ganza Moise.

Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko, yavuze ko kuba filime yakinnye iri guhatanira ibi bihembo byerekanye ko hari aho sinema nyarwanda imaze kugera.

Yagize ati “ Ni iyindi ntambwe. Mu mafilime arenga ibihumbi, iyo bagushyize hamwe n’iz’abanyamerika n’iz’abandi babizobereyemo hari urwego uba wagezemo. Hari icyo biba bivuze kuri bamwebavugaga ko wenda ibyo mu Rwanda, hakaba hari abandi bicaye bakabirebera kuri interineti bakavuga bati ‘ibi bintu bifite umurongo.”

Yongeyeho ko abakinnyi ba filime b’abanyarwanda baba bayungukiyemo kuko baba bagiye kurebwa n’abantu batandukanye ku buryo byanafasha guhamagarwa mu zindi filime zikomeye.

Filime ya Seburikoko imaze gutwara ibihembo byo muri Rwanda Movie Awards inshuro 2 harimo ibyo mu mwaka wa 2016 na 2017.

29/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content