Gakondo group yavuze ku bwumvikane buke buvugwamo… bagiye gusubukura ibitaramo ngarukakwezi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Gakondo group yavuze ku bwumvikane buke buvugwamo… bagiye gusubukura ibitaramo ngarukakwezi

Gakondo group yavuze ku bwumvikane buke buvugwamo…  bagiye gusubukura ibitaramo ngarukakwezi

 Ntazinda  Marcel usanzwe ari umuyobozi w’itsinda Gakondo Group rimenyerewe mu bitaramo byiganjemo umuco gakondo yavuze ko nta bwumvikane buke bwigeze buvuka hagati yabo kandi bagiye no gusubukura ibitaramo bari barasubitse.

 Itsinda rya Gakondo Group ryakoreraga ibitaramo ngarukakwezi mu hoteli ya Milles Collines, gusa byagiye bigenda biguruntege ndetse ubu hari hashize umwaka ibi bitaramo byarahagaze kuko baherukaga icyo bakoze muri Gicurasi uwo mwaka.

Hari amakuru Eachamps yari ifite avuga ko iri tsinda ryacitsemo ibice ndetse abarigize bakaba bakunze guhura bagiye kuririmba ahantu batumiwe nabwo hakaza bake kuko hari abandi bahejwe, bikaba aribyo byanatumye ibitaramo ryakoraga buri kwezi bihagarara.

Mu kiganiro Ntazinda Marcel uhagarariye iri tsinda yahaye Eachamps yavuze iri tsinda rihari kandi rikaba ntaho  riteganya kujya ndetse hakaba nta bwumvikane buke bwavutse hagati yabo nk’uko umwe mu nshuti za hafi za bamwe mu barigize  yari yabibwiye umunyamakuru wacu.

Yavuze ko ibitaramo bakoraga byahagaze kubera ko bo na  Hoteli bakoreragamo bagiranye  ubwumvikane buke bigatuma baba babihagaritse kugira ngo bashake ahandi hatari mu ma hoteli.

Yagize ati”Turi gutegura ibindi bitaramo icyo nshaka guhindura n’aho twakoreraga ibitaramo ngarukakwezi, ibikorwa bitandukanye tubijyamo; nk’ibirori, ubukwe n’ibindi. Icyo twahagaritse n’icyaberaga muri Hotel des Milles Collines. Hari ibyo tutemeranijweho n’aho twakoreraga tuba tubihagaritse.“

Marcel yavuze ko bakibitegura ariko bakaba bateganya ko mu mpera za Kamena bazahita batangira gukora ibyo bitaramo, bikazajya bibera muri Kigali Conference and Exhibition Village yahoze yitwa Camp Kigali.

Yongeye gushimangira ko Gakondo Group itigeze icikamo ibice ndetse bakaba bakorana cyane kandi neza.

Yagize ati”Uko twakoraga turacyakorana rwose, ndetse no mu kwezi gushize duherutse gukora igitaramo turi kumwe n’Itorero ry’Igihugu ndetse ikipe yacu yose yari ihari kandi kuva icyo gihe nta kindi turakora. Ayo makuru avuga ko twashwanye ntabwo nyazi.”

Ibi bitaramo bya Gakondo Group bizajya biba buri wa gatanu muri KCEV, gusa hakunda kuba imbogamizi kuko no muri 2016 byigeze guhagarara hashira igihe bidakorwa biza kusubukurwa muri Gicurasi 2017 ari nabwo byongeye kuzamo impaka nabwo bakaba babishyize ku ruhande.

Iri tsinda rigizwe n’abantu batandukanye barimo Jules Sentore, Rukotana Victor, Audia Intore, Michelle, Yahaya n’abandi benshi dore ko barenga cumi na bane.

29/May/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...