TBB yafashe umwanzuro ntakuka kuri Tino wabiyomoyeho inshuro 2 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

TBB yafashe umwanzuro ntakuka kuri Tino wabiyomoyeho inshuro 2

TBB yafashe umwanzuro ntakuka kuri Tino wabiyomoyeho inshuro 2

Bob wo mu itsinda rya TBB avuga ko ari ku nshuro ya kabiri Tino avuye mu itsinda rya TBB, ariko ngo kuri iyi nshuro aramutse agarutse ntabwo bashobora kumwakira, kuko biyemeje gukora ari babiri.

TBB ni rimwe mu matsinda y’abaririmbyi yamenyekanye cyane mu Rwanda, guhera mu myaka 6 ishize. Ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Mbwiza Ukuri, Vuza Ingoma bakoranye na Jay Polly, Unshyira High, Akenda n’izindi.

Iri tsinda ryari rigizwe na Tino, Bob na Benja ari byo TBB mu mpine mu mwaka ushize wa 2017 ryarasenyutse buri umwe ajya gukora ukwe. Bob na Benja bakoze indirimbo imwe kuri buri muntu naho Tino we akaba akataje dore ko amaze gukora indirimbo zirenga 5.

Kuri ubu itsinda rya TBB ryagarutse ritarimo Tino, (ubu bitwa Team Bob, Benja) ndetse bashyize hanze indirimbo yabo yitwa Baby Lover.

Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Bob, yatubwiye ko Tino ari we watumye itsinda risa n’isenyuka, kuko yavuze ko agiye kwikorana ku giti cye, nabo bagashaka kwerekana ko kwikorana ntawe byananira.

Yagize ati “ Tino igitekerezo niwe cyavuyeho. Yatubwiye ko yasinye muri Kiwundo, niba ari he? Turavuga tuti 'rero aho kugira ngo abantu babone ko ari wowe ushoboye gusa, ari wowe wajyanaga TBB, reka twereke abafana bacu ko buri muntu afite injyana ahagarariye.”

Yongeyeho ko igitekerezo cyo kongera gukorana bakiganirije Tino, ariko akanga kuva ku izima baramureka. Uyu musore kandi yavuze ko Tino atari ubwa mbere avuye muri iri tsinda, gusa ngo kuri iyi nshuro aramutse agarutse ntabwo bamwemerera.

Yagize ati “ n’ubwo ntabwo ari ubwa mbere Tino avuye muri TBB, yigeze no kubikora mbere tugitangira dukora indirimbo 2 arongera aragaruka dutangira bushya, mpaka aho tugeze na none ashaka kuvamo. Ubwo twahisemo kongera gukora, agarutse twakorana nk’abahanzi byaba ari Tino na  TBB.”

N’ubwo TBB idashobora kongera kwakira Tino nk’umwe mu bagize itsinda ryabo, ngo nta kibazo na kimwe bafitanye dore ko bahurira muri stdio bakamufasha cyangwa se bakajyana no mu bitaramo.

Bob ashimangira ko n’ubwo TBB bagarutse ari babiri, nta cyuho cya Tino abakunzi babo bazabona kuko ibintu byose babishyize ku murongo mbere y’uko.

Kuri abakunzi babo ngo bagiye kubahata ibikorwa birimo indirimbo z’amajwi, amashusho ndetse ngo bagiye kongera kubabona mu bitaramo.

Umva Baby Lover ya TBB

Tags

29/May/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content