Umunyamideli Kantengwa Judith Heard yongeye gushyirwa ku karubanda yambaye ubusa (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umunyamideli Kantengwa Judith Heard yongeye gushyirwa ku karubanda yambaye ubusa (Amafoto)

Umunyamideli Kantengwa Judith Heard yongeye gushyirwa ku karubanda yambaye ubusa (Amafoto)

Amafoto y'umunyamideli w'umunyarwandakazi Kantengwa Judith Heard yambaye ubusa yashyizwe hanze atuma abagande bongera kumugira igitaramo.

Uyu munyamideli  ubirambyemo ufiite abana babiri, abana n’abo mu muryango we muri Uganda. Muri iyi minsi yari amaze igihe mu Bufaransa aho yagiye mu bikorwa bijyanye n’akazi bidateye kabiri akigera  muri iki gihugu hasakajwe amafoto ye yambaye uko yavutse muri Uganda atangira kuba igitaramo.

Abagande bavugishijwe n’aya mafoto ariko bikekwa ko yashyizwe hanze n’umwe mu basore bigeze guhararana bakaza gutandukana, aya mafoto aje mu rukurikirane rw’ayigeze gushyirwa hanze mu 2013 nabwo uyu mugore akaba yaravugishije abatari bake.

Amafoto yashyizwe hanze agaragaza uyu mugore ari ahantu hameze nko mu bwiherero, indi ikamugaragaza aryamye agaragaza amabere ari hanze naho indi ikamugaragaza yicaye yikinze umwenda ku gitsina afashe isigereti n’ikirahuri cy’inzoga.

Judith Heard akimara kubona aya mafoto, yagiye ku rukuta rwe rwa Facebook avuga ko yababajwe n’abamwifuriza ibibi birengagije ibyiza amaze iminsi akora ari mu Bufaransa ahubwo bagashishikazwa no  kumushyira ku gasozi yambaye uko yavutse.

Yongeye kuvuga ko abantu badakwiriye kwita ku hashize h’abandi habi bakabyuririraho basobanura abo bari bo uyu munsi. Yanasabye imbabazi abatunguwe no kubona aya mafoto ateye isoni yagiye hanze mu buryo bwo kumuharabika.

    Judith Heard yababajwe bikomeye n'abamushyize hanze yambaye ukuri

   Ubutumwa yanditse asaba imbabazi abafana n'abo mu muryango we

   Judith Heard amaze iminsi mu Bufaransa

29/May/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Dieudonne Ciza
Nimuze Murahafukura Twihera Ijisho Kuko Si Twebw Tuba Twabimutumye Nifaranga Ashaka
rebero
ese nkiyo mubona umukobwa yahisemo kutwiyereka mwe mugahisha muba mushaka kugaragaziki
Sponsored Content