Miss Iradukunda Liliane yagiriye urugendo I Kayonza (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Miss Iradukunda Liliane yagiriye urugendo I Kayonza (Amafoto)

Miss Iradukunda Liliane yagiriye urugendo I Kayonza (Amafoto)

Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane yasuye urwunge rw’amashuri rwa Nyarwera ruherereye mu karere ka Kayonza mu ntara y’Uburasirazuba, mu bukangurambaga bwo gukangurira abakobwa kwita ku isuku cyane cyane mu gihe bari mu mihango.

Uru rugendo Miss Liliane yarugiriye muri aka karere kuri uyu wa mbere aho yifatanije n’abantu amagana bari bateraniye  kuri kigo cy’ishuri abaha ikiganiro by’umwihariko anakangurira abakobwa kwiyitaho cyane cyane mu gihe bari mu mihango.

Iki kiganiro cyari cyahuje abayobozi mu nzego zitandukanye bo muri aka karere ndetse hanakinwe umukino wo gukangurira abakobwa bageze mu gihe cy’ubukumi gusobanukirwa neza ibijyanye n’imihindagurikire y’umubiri wabo.

Ndetse hanaganiriwe ku kwishakamo ibisubizo bijyanye n’ibyo bibazo abana b’abakobwa ndetse n’abandi bategarugori bashobora guhura nabyo.

Iradukunda Liliane yari aherutse kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere ka Rusizi guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 5 Gicurasi 2018. Niho yatangiriye urugendo rw’ibikorwa ateganya kuzakorera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Icyo gihe Miss Iradukunda yasuye abana 30 bari bafite ikibazo cy’imirire mibi, abasigira amata yo kuzajya banywa mu rwego rwo kubongerera intungamubiri ndetse yemera kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abagera kuri makumyambiri batifashije.

Yahavuye yerekeza mu karere ka Musanze, ahava yerekeza mu Burengerazuba ku Kirwa cya Iwawa aharererwa urubyiruko rwari rwarabaswe n'ibiyobyabwenge n’ibikorwa by’ubuzererezi, rukaza gukurwa muri ibyo bikorwa rujya kwigishwa imyuga itandukanye.    Miss Iradukunda Liliane ari gutanga ikiganiro    Akigera ahabereye ikiganiro 

   Abakobwa bakanguriwe kugira isuku mu gihe bari mu mihango

29/May/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
me
ndamwemera cyaneeeeew
Sponsored Content