Shaddy Boo yatunguranye yambikwa impeta n’umusore bakundanye mu bwiru (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Shaddy Boo yatunguranye yambikwa impeta n’umusore bakundanye mu bwiru (Amafoto)

Shaddy Boo yatunguranye yambikwa impeta n’umusore bakundanye mu bwiru (Amafoto)

Mbabazi Shadia[ Shaddy Boo] uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Pogba bamaze igihe bakundana urukundo ruhishe.

Shaddy Boo yamamaye cyane ubwo yajyaga mu  mashusho y’indirimbo ya King James yitwa Buhoro buhoro yagiye hanze mu 2011 igakundwa byimazeyo.

 Nyuma yaje gukundana na Producer Meddy Saleh umenyerewe mu batunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye[aherutse gukora indirimbo Marina yahuriyemo na Harmonize], banabyarana abana babiri b’abakobwa ariko baza gutandukana bamaranye igihe gito.

Mu 2017, yaje kugarukwaho mu mvugo ‘Odeur ya ocean’ yavuze ubwo yari yatumiwe mu kiganiro ku yahoze ari  Royal Tv. Iyi mvugo igatuma atumbagira akaba uwa mbere mu bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram mu Rwanda[ cyane ko afite abagera ku bihumbi 289].

Mu minsi ishize yavuzweho kuba mu rukundo mu byamamare bitandukanye byagiye biza mu Rwanda; birimo Davido na Diamond ndetse byigeze no kuvugwa ko yaba atwite ariko abyamaganira kure.

Ubu inkuru yagiye hanze ni uko uyu mugore w’abana babiri, yamaze kwambikwa impeta n’umusore bamaze iminsi bakundana mu buryo bw’ibanga kuko batigeze bajya  mu itangazamakuru.

Uyu musore witwa Pogba ntago haramenyekana byinshi kuri we, arashinguye kandi afite ibigango.    Shaddy Boo n'umukunzi we

   Umukunzi mushya wa Shaddy Boo 

     Shaddy Boo yambikwa impeta yaraturitse ararira 

 Ifoto nshya Shaddy Boo aheruka gushyira hanze yagaragaje imyenda yari yambaye yambikwa impeta ndetse no ku rutoki agaragaza iyi mpeta

30/May/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(5)
hahaha
yeweee uri umusaziii ubuse nkibi nibiki uba wanditsee?? kuba nta makuru namwe ufite kuri uwo musore!!!! ubuse utubwie iki??? urahanyuze!!! cyakoze komereza aho bizaza pe hahaha!!
harmonize
hhhh she is out of her mind
hey
bitwaye iki umugore nubyara sha rnwowe se ubushobozi urabufite banza uhige cash urye uhage sha
shanny
Wawooooooooo congz Shaddy wange I like u & wish u happiness n ur love
butaro
nawe namubyaze undi hanyuma nanjye nkurikire nyine
ella 3 weeks ago
hhaahahaa butaro we uri uwa mbere ukanikurikira
ella 3 weeks ago
hhaahahaa butaro we uri uwa mbere ukanikurikira
ella 3 weeks ago
hhaahahaa butaro we uri uwa mbere ukanikurikira
flora 3 weeks ago
hhhhhhh ni kumurongo noneho
Sponsored Content