Danny Usengimana mu bakinnyi 4 ba Singida United bivugwa ko berekeje muri Azam FC | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Danny Usengimana mu bakinnyi 4 ba Singida United bivugwa ko berekeje muri Azam FC

Danny Usengimana mu bakinnyi 4 ba Singida United bivugwa ko berekeje muri Azam FC

Biravugwa ko ikipe ya Singida United yamaze gusinyisha abakinnyi 3 bo gusimbura abakinnyi 4 b’iyi kipe barimo n’umunyarwanda Danny Usengimana bihwihwiswa ko bamaze kwerekeza muri Azam FC.

Nk’uko kimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania  cyitwa Boiplus kibitangaza ngo ni uko iyi kipe ya Singida yamaze gusinyisha Ernest Kwame Offori waturutse muri Ghana, rutahizamu w’umunya-Brazil ndetse n’undi waturutse muri Cote d’Ivoire.

Aba bakaba baje muri iyi kipe basisikana na Danny Usengimana, Deus Kaseke, Mudathir Yahaya na Tafadzwa Kutinyu bamaze kumvikana na Azam FC.

Ku ikubitiro ikipe ya Azam FC ikaba yamaze no guhita yerekana ku mugaragaro Tafadzwa Kutinyu ukomoka muri Zimbabwe aho bivugwa ko yamuguze ibihumbi 20 by'Amadorali ni ukuvuga amashilingi ya Tanzania miliyoni 45.

Kutinyu we si ibihuha yamaze kugera muri Azam FC

Amakuru agera kuri Eachamps ni uko Danny Usengimana wari usigaje undi mwaka muri iyi kipe yamaze kwmeranya n’iyi kipe ko atazayikinira umwaka utaha w’imikino kuko amafaranga bumvikanye bamuguze atayahawe yose ahubwo akaba yarahawe igice bityo icyo gice kikaba gihwanye n’umwaka umwe amaze kubakinira.

Si Danny gusa kuko n’abandi bakinnyi bagiye muri iyi kipe mu mwaka ushize ubwo yazamukaga mu cyiciro cya mbere batabonye amafaranga ya bo baguzwe bishobora no gutuma abenshi muri bo batandukana n’iyi kipe.

30/May/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content