Ninde muhanga, ukunzwe hagati ya The Ben na Meddy? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ninde muhanga, ukunzwe hagati ya The Ben na Meddy?

Ninde muhanga, ukunzwe hagati ya The Ben na Meddy?

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben na Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy abasore b’abanyarwanda bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  nibo bahanzi bakunzwe mu Rwanda kurusha abandi mu Rwanda ariko hahoraho impaka z’uwaba arusha undi ubuhanga n’igikundiro rwabuze gica.

Amazina y’aba basore amaze kwamamara mu Rwanda hose ndetse barambutse i Burundi bakunzwe kurusha benshi mu bahavuka, i Goma muri Kongo barabacuranga Lumba ya Koffi bakaba bayirengagije, Tanzaniya baririmba i Kinyarwanda batazi n’ibyo bavuga, i Bugande naho ni uko, Kenya n’ahandi  hatandukanye.

Meddy na The  Bena  basa n’abaje mu cyiciro kimwe cy’abahanzi bakora umuziki ugezweho cyane cyane injyana ya R&B kuva muri za 2008  gusa The Ben niwe watangiye kumenyekana mbere ubwo yakoranga indirimbo nka Amaso ku Maso, Garuka, na Si Beza ari kumwe na Tom Close.  Meddy nawe yaje muri 2009 aza ari rurangiza ubwo yasohoraga indirimbo ze zirimo Amayobore,  Ese Urambona ...

Aba basore bari bazanye umwihariko mu njyana no guhoza amajwi, batangiye kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki ari nako bakomeza gukora nganzo bagasohora ibihangano ubutitsa.  Ntwakwibagirwa uburyo indirimbo ya The Ben yitwa Amahirwe ya Nyuma yakunzwe ku buryo byanavuzwe  ko yarozwe. Ntiwarenza ingohe indirimbo nka Ese Ni Byo, Rahira yakoranye Liza, n’izindi.

Meddy ntiyari yicaye kuko yari afite indirimbo zikunzwe cyane harimo Igipimo, Akaramata, Ubanza Ngukunda n’izindi zasabwa ubutitsa kuri radiyo, ari intero n’inyikirizo muri telefone za bake bari batunze izifite uburyo bwo kubika amajwi n’amashusho.

Muri 2010 bagiye muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika bagiye kuririmbira abanyarwanda babagayo ariko bagenda nka za hene, abakunzi babo bateregeza baraheba, inkuru iba kimomo ko Meddy na The Ben batorotse.

Kugeza iki gihe bagenda rwari rwarabuze gica ku muntu waba ukunzwe cyangwa waba ufite ubuhanga kurusha undi, kuko abantu bavugaga bitewe n’amarangamutima yabo.

Iby’umuziki bahise basa n’ababiretse bongera kugaruka muri 2012. The Ben yahereye kuri I am In Love, Urabaruta, She Is Amazing, Ko nahindutse n’izindi  naho Meddy ahera kuri Njywe, Urambabaza, Holy Spirt, Nasara, Nduwikigali  bafatanyije n’izindi zakomeje kongera urujijo ku waba ari we ukunzwe hagati ya The Ben na Meddy dore ko uwaba yasohoye indirimbo yabaga ari we gucurangwa hafi u Rwanda rwose.

Imibare....

 Urebye nko ku rubuga rwa Youtube rureberwaho indirimbo, zimwe mu ndirimbo z’aba bahanzi zigenda ziryana isataburenge mu mibare yerekana uko zarebwe ariko muri rusange niwe bigaragara ko arebwa cyane. Urugero ni nka Habibi ya The Ben yagiyeho mu Ugushyingo 2016 ikaba imaze kurebwa inshuro miliyoni 3 n’ibihumbi 200.  Slowly ya Meddy imaze amezi 9 gusa imaze kurebwa n’abantu miliyoni 3 n’ibihumbi 300.  Nka Paradizo  Priscillah na Meddy imaze kurebwa inshuro miliyoni 2 n’ibuhumbi 200 mu myaka itatu, mu gihe Ntacyadutanya ya The Ben na Priscillah ifite yarebwe inshuro miliyoni 1 n’ihumbi 400 mu myaka 2.  Thank You ya Then mu mezi 7 imaze kurebwe inshuro miliyoni n’ibihumbi 800.

Ku rubuga rwa Instagram Meddy niwe ukurikirwa cyane kurusha The Ben aho akurikirwa n’abantu ibihumbi 234 naho The Ben agakurikirwa n’abantu ibihumbi 217.

The Ben yegukanye igikombe kimwe muri Salax Awards muri 2009, Meddy yavuye i Kigali atarabona igihembo na kimwe, ndetse nta bindi bihembo byongeye gutangirwa mu Rwanda bahari. Wenda iyo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riba bose bari mu Rwanda byanze bikunze bari kurihuriramo ndetse hari uwari gucishwa bugufi imbere y’undi.

Mu Karere bahagaze gute?

Iyo urebye mu bihugu biherereye mu karere kamwe n’u Rwanda naho usanga aba basore bari mu banyarwanda bake bapfa kuhamenyekana. Nko muri Uganda umuhanzi The Ben ari mu bakunzwe cyane. Bigaragarira mu ndirimbo zitandukanye yagiye yifashishwamo n’abahanzi baho kandi bakunzwe. Harimo Binkolera yakoranye na Sheebah, No You No Life yakoranye na B2C irimo guca ibintu muri iyi minsi, izitarasohoka yakoranye na Fille na Fike Famieca.  Aherutse gutumirwa yo mu gitaramo gikomeye cyitwa Blankets And Wine gisanzwe gitumirwamo abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu Meddy nta ndirimbo arakorana n’umunyamahanga uretse Sauti Sol byigeze kuvugwa ariko indirimbo ikaba itarakozwe. Ariko na none biri muri kamere y’uyu musore kuko akiri no mu Rwanda atapfa kwemerera uwo ari wese ko bakorana indirimbo.

Umuhanzi Meddy nawe muri iyi minsi ngo niwe muhanzi ugezweho muri Tanzaniya mu banyarwanda. Ibi abikesha indirimbo ye Slowly inaherutse no kuba iya mbere mu kiganiro cyitwa Ala za Roho gica kuri Radio ikomeye ya Clouds FM.

Nibo banyarwanda bahenze.

Ukuyemo abahanzi b’abanyarwanda baba mu mahanga ariko  bavukiyeyo, cyangwa se bakuriyeyo, aba basore ni bo bahanzi b’abanyarwanda bahenze kurusha abandi. The Ben yaje bwa mbere mu gitaramo gitangira umwaka wa 2017, Meddy aza muri 2017 hagati. Amakuru Eachamps ni uko bose bishyuwe amafaranga agera ku bihumbi 30 by’amadorali y’Amerika akaba ari nta wundi muhanzi w’umunyarwanda wari wayahabwa mu mateka.

30/May/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(21)
Moriah
The Ben Nu Mwami Pe!! Aranze Abahanzi Bo Mu Rwanda Bose Nta Mpamvu Yo Kumugereranya Nu Mwana Nka Meddy! Wake Up Guyz.
nadia
nagonarinzi ko Theben ko arumuhangape.! kuko meddy amwifashisha ngo bakorane colabo kuko azi ko amurenzeho nkindirimbo nkanduwukigari lose control erega namagurupe atoranya uzikurirnrimba bakamukoreshambere abanziriza abarnndi kuririma kuko ariwe muhangarn niko yssabye The ben muri losrrn control kuko arenze kandi afite nuburambe mukazi ngo amenyereze umwana mugakino nka meddy nkabafana ba diamond platnumz turagurikirana 100% komeza ukorecyane nkabafanabawe turagukurikirana Theben your are number one
ISMAIR
Meddy Numwami Kbs Ararenz Kbs Eeeehhh!! Wallah
Makali
Theben
Solange
ndabakunda bombi kandi bose bakunzwe kimwe nubwo mbona theben Arusha meddi ubuhanga
V. Karamira
Bose ni bon ariko THE BEN ari hejuru
Gasirabo
The Ben ijana ku ijana
Gasirabo
The Ben ijana ku ijana
Yung Genius
Meddy Ni uwambere menh uretse no kwigiza nkana nawe wa post inze ino nkuru urabizi
Nsengimamana Innocent
No The Ben No Life Kabisa
More Comments
Sponsored Content
Loading...