Christopher yakomoje ku mpamvu abafana b’i Gicumbi bigeze kumutuka | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Christopher yakomoje ku mpamvu abafana b’i Gicumbi bigeze kumutuka

Christopher yakomoje ku mpamvu abafana b’i Gicumbi bigeze kumutuka

Umuhanzi ‘Christopher’ Muneza uri mu bari guhatanira igihembo cya Primus Guma Guma iri kuba ku nshuro yayo ya munani uri no mu bahabwa amahirwe yo kuryegukana, yavuze ku gitaramo cya mbere cy’iri rushanwa cyabereye I Gicumbi ndetse no ku magambo Bruce Melodie yamubwiye agiye kujya ku rubyiniro.

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro yaryo ya munani, rihataniwe n’abahanzi 10 barimo; Christopher, Bruce Melodie, Khalifan, Jay C,  Just Family, Active, Uncle Austin, Mico The Best, Young Grace na Queen Cha.

Muri aba bose Christopher ari mu bafite amateka yihariye kuko amaze kuryitabira inshuro eshanu ndetse akaba amaze kuza mu mwanya wa kabiri inshuro ebyiri. Yaryitabiriye bwa mbere mu 2013, yongera mu 2014, 2016, 2017 ndetse n’uyu mwaka.

Ari mu bagiye bahurira n’insanganya mu bitaramo yakoreye I Gicumbi dore ko abafana baho bigeze kumwibasira inshuro zigera kuri ebyiri [mu 2013 no muri 2017].

Uyu mwaka bisa n’ibitandukanye cyane kuko noneho yishimiwe ndetse akanakurirwa ingofero kubera uko abakunzi b’umuziki bizihiwe ubwo yari ku rubyiniro ndetse n’abakurikirana umuziki bakaza kwemeza ko ari mu batangiye batanga icyizere cyo kwegukana iki gihembo.

Mu kiganiro na Eachamps, yavuze ko yishimiye ko atongeye gutukwa gusa yemeza ko n’ubundi abantu babikoraga muri kiriya gihe babaga batumwe ndetse bikaba ari amahire kuri we ko uyu mwaka batari mu bahataniye igihembo.

Ati”Roadshow y’i Gicumbi yari nziza cyane abantu bari bitabiriye ku rwego rwo hejuru, nishimiye uko abantu banyakiriye. Bigenda biba byiza kurushaho uko imyaka igenda ihita. Mu myaka yashize hari abafana babaga batumwe, bakantuka ariko ubu ntago byabayeho abantu babatumaga, uyu mwaka ntago barimo.”

Yavuze  no ku magambo Bruce Melodie bagiye ku rubyiniro bakurikiranye yamubwiye ‘nta kintu ngusigiyemo’, ubwo bahuraga uyu muhanzi avayo naho Christopher aribwo agiyeyo.

Christopher yavuze ko nta bugome bwari burimo kuko byari ukumubwira ko asize abafana bashyushye na we akaba yaragombaga gukomezanya nabo mu mwuka bari basizwemo na Bruce Melodie.

Ati”Biriya nta kindi kintu cya hatari kiba kibiri inyuma nta bugome burimo kuko dusanzwe turi abajama n’ubwo twahuriye mu irushanwa, biba bimeze nko kukubwira ati’Nkoze performance irenze nawe ntujye hasi’.”

   Uburyo watora uyu muhanzi 

Uyu muhanzi yemeza ko uyu mwaka ari uwe kuko hari byinshi arusha abandi bahanganye na we muri iri rushanwa kandi icyiyongeraho akaba amaze kwegukana umwanya wa kabiri inshuro ebyiri.

Yavuze ko ab'i Musanze bagomba kwitega ikintu gishya ndetse bakanezezwa n’uburyo azitwara mu gitaramo cya Guma Guma cya kabiri kizahabera kuri uyu wa gatandatu tariki 2.

Gutora Christopher ni ukugura inzoga ya primus ugashishura ku mupfundikizo ubundi ugakanda *733# ukandika umubare gatatu ugakurikizaho imibare usanzemo.

   Mu gitaramo cya mbere cya PGGSS 8 Bruce Melodie i Gicumbi yabwiye Christopher ko ntacyo amusigiyemo    Christopher yigeze kwibasirwa bikomeye muri Guma Guma

30/May/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(4)
j m v
salam bruce bazaceceka mwese mutuz
Habumugisha Topher Brando
Nkurinyuma Ndagushyigikiye
habumuremyi innocent
njyembona pggss 6&7baramuhohoteye yarayikwiye nanone topher numusaza yarihanganye ntiyaka intege kubwukundo tumufitiye zagitwara the god is man
Shaccy
Nkundako Christopher atagira ubutiku I wish u all the best ndamwemera uzigishe nabo ba Safi kuba abadjama
Sponsored Content