Abahanzi bari muri PGGSS8 bataramiye ku Ruhuha i Bugesera (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Abahanzi bari muri PGGSS8 bataramiye ku Ruhuha i Bugesera (Amafoto)

Abahanzi bari muri PGGSS8 bataramiye ku Ruhuha i Bugesera (Amafoto)

Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2018 abahanzi 10 bahataniye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8 bataramiye mu isantire ya Ruhuha mu karere ka Bugesera mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi babo.

Muri uyu wa 2018 irushanwa rya Primus Guma Guma Super riri kuba ku nshuro ya 8. Rihanganiwe n’abahanzi barimo itsinda rya Active, Bruce Melody, Christopher, Jay C, Just Family, Khalfan, Mico The Best, Queen Cha, Uncle Austin na Young Grace.

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo bari batangiye ibitaramo, aho icyambere cyabereye mu karere ka Gicumbi, byitabirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi.

Kuri uyu wa kabiri aba bahanzi bakomereje mu karere ka Bugesera ku ruhuha aho bataramiye abakunzi babo ndetse babibutsa ko bagomba kubashyigikira. Iki gitaramo ntabwo kiri mu rwego rumwe n’icyabereye i Gicumbi kuko kidatangirwa amanota ndetse n’abahanzi bakaba baririmbye mu buryo bwa Play Back.

Ibi bitaramo bito bizakomeza kugenda mu tundi duce dutandukanye tw’u Rwanda.

Biteganyijwe ko kuri uyu wagatandatu tariki 02 Gicurasi 2018 aba bahanzi bazerekeza mu Mujyi wa Musanze ahazabera igitaramo cya kabiri, mu bitaramo bitanu bazakora mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Active ku rubyiniro

Bruce Melody Igitangaza

Christopher 

Jay C

Just Family

Khalfan 

Queen Cha

Mico The Best

Uncle Austin 

Young Grace

Abafana bari benshi cyane

Icyo kunywa cyari gihari

Kanda hano umenye amakuru yose ajyanye n'irushanwa.

30/May/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Frederic curuba
Abasore Barimo barabasha ark Bruce melody niye murinyuma Frederic inyamasheke
Sponsored Content