2018: Miss Kwizera Peace azatanga ikamba rya Miss Naïades amaranye imyaka 2 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

2018: Miss Kwizera Peace azatanga ikamba rya Miss Naïades amaranye imyaka 2

2018: Miss Kwizera Peace azatanga ikamba rya Miss Naïades amaranye imyaka 2

Kwizera Piece Ndaruhurutse wabaye igosonga cya mbere  cya Nyampinga w’u Rwanda 2016, akaba na Nyampinga mu irushanwa nyafurika ry’ubwiza rihuza abakobwa babaye ibisonga bya ba nyampinga mu bihugu byabo (Miss Naïades) azatanga iri kamba muri uyu mwaka wa 2018.

Miss Naïades ni irushanwa nyafurika ry’ubwiza rigamije guteza imbere umuco. Rihuza abakobwa baba barabaye ibisonga bya ba nyampinga mu bihugu bakomokamo, rikaba rimwe mu myaka ibiri. Riheruka kuba muri 2016 ku nshuro ya 13 ubwo ryatwaraga n’umunyarwandakazi Kwizera Peace Ndaruhutse wanabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Tariki ya 10 Ugushyingo 2018, hazatorwa undi mukobwa wambikwa ikamba rya Miss Naïades 2018, asimbura Kwizera Peace Ndaruhutse. Abakobwa baturutse mu bihugu 20 by'Afurika nibo bazahatana.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye n’umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up Ishimwe Dieu Donnee ari nawe ufite mu nshingano igikorwa cyo gutora na Nyampinga w’u Rwanda no kurebera inyugu ze, yatubwiye ko hataramenyekana umukobwa uzaserukira u Rwanda kuko hari ibyo bakiri kuganira n’abategura iri rushanwa.

Gusa byanze bikunze agomba kuva hagati ya Munyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018 na Irebe Natacha Ursule wabaye igisonga cya kabiri.

Mu bihe bitandukanye twagerageje kuvugisha Kwizera Peace Ndaruhutse umaranye imyaka ibiri ikamba rya Miss Naïades, ngo atubwire icyo yakoresheje iri kamba, dore ko nta gikorwa kigeze kimenyekana yakoze nka Miss Naïades, ariko agaragaza ko adashaka kutuvugisha, kuko yadusabye ko twaganira dukoresheje watsapp, twamwoherereza ubutumwa akabusoma ariko ntasubize.

Si kwizera Peace gusa wegukanye iri kamba kuko mu mwaka wa 2011 Rusaro Carine yaryitabiriye akaba uwa mbere ahembwa miliyoni eshatu, muri 2013 Umulisa Viviane yarigiyemo yegukana  umwanya wa kabiri na miliyoni ebyiri.  

31/May/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Kevin
shanita niwe naha ijwi agaserukira igihugu muri miss naiades
Kevin
shanita niwe naha ijwi agaserukira igihugu muri miss naiades
Sponsored Content