Tom Close yakanguriye abahanzi bari muri PGGSS ya 8 kugura abafana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Tom Close yakanguriye abahanzi bari muri PGGSS ya 8 kugura abafana

Tom Close yakanguriye abahanzi bari muri PGGSS ya 8 kugura abafana

Muyombo Thomas[Tom Close] yavuze ko abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani, bagomba kugura abafana mu gihe babona bagenzi babo bagura abafana.

Tom Close ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda yatangiye umuziki mu bihe bikomeye akiga muri kaminuza y’u Rwanda i Butare, ndetse niwe wegukanye irushanwa rya PGGSS ku nshuro ya mbere.

Yavugiye mu kiganiro Amahumbezi ko  bibaye ngombwa ko umuhanzi agura abafana muri Guma Guma yabagura mu gihe bitabujijwe kandi utabikora ashobora kurushwa n'ababikora.

Yagize ati”Nyuma yo kuririmba indirimbo nziza hari ibindi biyikurikira ni ukuvuga ngo hari ukuyimenyekanisha, hari uba yiryamiye iwe mu rugo hari n’uba watigise kugira ngo indirimbo ye imenyekane. Buriya na Guma Guma niko bimeze, nyuma yo kuba wajya ku rubyiniro hari no kumenya uko uganiriza abafana, kumenya uko ubwira abafana uko bagutora uri kuri Radio kuko bahabwa umwanya wo kujya kujyayo kwiyamamaza, kumenya uko ukoresha imbuga nkoranyambaga zawe ikindi niba ubona bagenzi bawe bagura abafana nawe bagure.”

Uyu muhanzi yavuze ko abahanzi bari muri iri rushanwa badakwiriye kumva ko abantu bazamugirira impuhwe kuko batanze amafaranga bajya muri studio, ahubwo yemeza ko ibishoboka byose bidahabanye n’amategeko wabikora kugira ngo utsinde.

Yanenze abanga kugura abafana bakigamba ko bafite impano kandi batabashije kwegukana intsinzi, avuga ko abahanzi bananiwe kugura abafana badakwiriye gutera hejuru banenga bagenzi babo kandi bidahabanye n’amategeko y’irushanwa.

Tom Close yanze kwerura ngo avuge ko yaguze bafana mu 2011 ubwo yegukana Guma Guma y’uwo mwaka, ariko yemeza ko na we yumvishe ko bagenzi be bari gukangurira abafana gutora bakoresheje ubutumwa bugufi na we agatangira kuzenguruka igihugu akora ibitaramo byo gukangurira abantu kumutora.

Ati “Mu 2011 ubwo nari ndi guhatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star, njye namenye ko bagenzi banjye bari kugura amajwi nyuma. Hari abatangiye ibintu byo gushaka amajwi irushanwa rigitangira bateguraga ibitaramo mu tubari abantu bakinjira batoye, nyuma hari umuntu wambwiye ati’Rero nucunga nabi hejuru yo kuba ufite ibikorwa byinshi, ushobora kubura amahirwe mu gihe babaze amajwi bagendeye kuri Sms  bagasanga watowe n’abantu bake, nanjye natangiye gutegura ibitaramo nkangurira abafana kuntora, hari icyo nakoze i Butare aho nigaga mbwira abanyeshuri twiganaga kunshyigikira hari abinjiye bamaze gutora hari n’abatoye bari imbere mu gitaramo hari n’ikindi nakoze i Nyamata ndetse n’ibindi ntibuka.”

Yavuze ko hari ibyo yakoze kugira ngo akangurire abafana kumutora ndetse ngo ntiyagiye ngo yicare agereke akaguru ku kandi ahubwo yakoze ibisabwa byatuma atsinda kandi bidahabanye n’irushanwa.

Uyu muhanzi yavuze ko abahanzi b’uyu mwaka bose bafite imbaraga kandi batandukanye n’abindi myaka, yemeza ko ubu kwemeza uzatwara irushanwa bigoranye. Kuri Tom Close ibanga rya mbere ryo kwegukana iki gihembo ni ukumenya ko irushanwa ryose ari irushanwa.

Bitandukanye n'indi myaka, muri PGGSS ya 8 abahanzi benshi baretse ibyo kugura abafana, uretse Queen Cha wabanje kohereza umuntu ujya kumutegurira abamufana i Gicumbi nk'uko umunyamakuru wa Eachamps wari i Gicumbi yabyiboneye.

31/May/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content