Safi Madiba yakoresheje Umunyamerikakazi mu mashusho ya Nisamehe yakoranye na Riderman 'Video' | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Safi Madiba yakoresheje Umunyamerikakazi mu mashusho ya Nisamehe yakoranye na Riderman 'Video'

Safi Madiba yakoresheje Umunyamerikakazi mu mashusho ya Nisamehe yakoranye na Riderman 'Video'

Niyibikora Safi ukoresha izina ry'ubuhanzi rya Safi Madiba yashyize hanze amashusho y'indirimbo Nisamehe yakoranye n'umuraperi Riderman agaragaramo Umunyamerikakazi.

Nisamehe niyo ndirimbo uyu muhanzi ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane yaherukaga gushyira hanze mu buryo bw'amajwi , yayikoranye n'umuraperi Riderman uri mu bakunzwe muri iyi minsi. 

Muri iyi ndirimbo Safi na Riderman bagararuka ku butumwa bwo gusaba imbabazi umukunzi wabo uba wabafatiye mu cyuho batahanye indi nkumi imvugo bise 'Take away'.

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps , Safi Madiba yasobanuye impamvu mu mashusho y'iyi ndirimbo yakoresheje umunyamideli ukomoka muri leta zunze ubumwe za Amerika witwa Rio Golden ukinamo ari umukunzi we.

Yagize ati “ yaje gutembera inaha, abantu bari bamufite abasaba ko bamuhuza n’abahanzi  ko ashaka kujya mu mashusho y’indirimbo duhura gutyo”

Uyu munyamideli ngo nta mafaranga yamwishyuye kuko ari we washatse kujya muri aya mashusho, Safi akaba avuga ko byamushimishije gukorana nawe kuko byamweretse ko abantu bishimira ibyo akora, kandi ko ari iby’agaciro.

Yagize ati “ byaranshimishije binyereka ko n’ibyo ndi gukora bari kubibona, bifuza ko nkomeza gukora ibintu byiza birushijeho, kuko urumva gukoresha umunyamideli wo muri Amerika ni ibintu by’agaciro  kuri njye.”

Reba aya mashusho hano:

31/May/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(15)
kaferas
Best Video ever mtama safi kabisa urashoboyee
buregeya olga prince
ikibazo nkukunda nakuzi guhura nawe bisaba iki
buregeya olga prince
madiba bro ndakwemera San urashoboye kbs
Livingstone
arko safi we burighe uyuririmba ntumva ubyu uririmba najyana, na mutwe ni ikibuno bigira.
Fuck u livingstone 2 weeks ago
niwoe udafite umutwe nikibuno ahubwo
xx 2 weeks ago
Kuba umuha time yawe, yokumwumva birahagije
Jean Paul
Cool kbsa ubirimoneza komerezaho ukore izina ryawe
joel meshake
safi komeza tukurinyuma courage
Patrick
Very nice a song
safi
wibeshya kabebe yasanz ifaranga.. ata urwo yar yambay……rniyi ndirimbo nyituye rn# ingazwa za kina music rn1.anitharn2.tidjara kabenderarneven clement
audrey
komerezaho kbsa turakwishimira.. arko ugabany ama take away dats why kabebe yagiy tu
manzi
nukuriiiii take away nidange
More Comments
Sponsored Content