Lil G yavuze impamvu atacyumvikana mu nkuru za 'karabaye' | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Lil G yavuze impamvu atacyumvikana mu nkuru za 'karabaye'

Lil G yavuze impamvu atacyumvikana mu nkuru za 'karabaye'

Umuhanzi Karangwa Lionel uzwi nka Lil G avuga ko yahinduye imikorere ye, aho ubu arajwe ishinga no gukorera amafaranga mu bikorwa bye bitandukanye ari nayo mpamvu atacyumvikana mu nkuru za karabaye zagiye zimuvugwaho mu bihe bitandukanye.

Mu myaka yashize Lil G yakunze kumvikana mu bitangazamakuru avugwa ho inkuru zitandukanye, inyinshi zafatwaga nabi na bamwe mu bakunzi dore ko inyinshi zabaga ziganisha ku mibonano mpuzabitsina ndetse bamwe bakavuga ko ari gushakwa kuvugwa.

Zimwe muri izo nkuru harimo amashusho y’uyu musore yigeze kujya hanze arimo kurigata mugenzi Young Grace byamaganwa na benshi. Hari inkuru yigeze gusohoka mu kinyamakuru kimwe aho yemezaga ko amaze kuryamana n’abakobwa basaga 90, anavua kwifata byamunaniye, ubundi yongera kuvuga ko hari umukecuru w’umuzungu bakundana nyuma aza kumwihanakana, amafoto atandukanye ari gusomana n’abakobwa n’ibindi byinshi byatumaga avugwa cyane.

N’ubwo byavugwaga ko Lil G yabaga ashaka kugaruka mu itangazamakuru cyane, yabwiye Eachamps ko nta ruhare yabaga yabigizemo.

Yongeyeho ko ibyamubayeho n’ibyamuvuzweho bitamuteye ishema ari nayo mpamvu ubu yahisemo kugenda ahindura imikorere, yibanda ku bucuruzi n’umuziki kuruta ibyo kwirirwa avugwa mu bitangazamakuru mu bintu by’amafuti.

Yagize ati “ Ubu Lil G ni umucuruzi, umuyobozi wa Round Music akaba n’umuhanzi. Ziriya scandale byabaga ari nk’ibintu byabaye ariko ntabyiteguye ari nayo wenda hagenda habaho guhindura inzira rimwe na rimwe, ukavuga uti ‘ibi binti biba byabaye atari ngombwa’, ukagenda uhindura icyerekezo. Biriya byari iby’icyo gihe, Lil G w’uyu ni munsi ni sans faute kandi w’imbaraga ku mpande z’ubucuruzi n’umuziki.”

N’ubwo ibyavuzwe kuri Lil G harimo byinshi kandi bibi, ngo ntabwo abyicuza ndetse asanga nta n’icyo byahungabanyije ku izina rye yatangiye kubaka kuva kera.

Kuri ubu uyu musore ahugiye mu bucuruzi bw’imyenda ye mishya yazanye, studio ye ya Round Music no gukora indirimbo, dore ko hari iyi afite yakoranye na Christopher yitwa Like a Queen.

Lil G ubu amaze kugira alubumu ‘Umubyeyi’ nshya ije ikurikira izindi zabanje zirimo iyo yise ‘Nimba Umugabo’ na ‘Ese Ujya Unkumbura’ aheruka gushyira hanze.

Tags

01/Jun/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
diane umuhoza
yesss lilg komereza aho kandi ntukite kubaguca intege tukuri inyuma we love youuuu
Sponsored Content
Loading...