Mu mafoto, irebere uko bamwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bakina ruhago basaga bakiri abana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mu mafoto, irebere uko bamwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bakina ruhago basaga bakiri abana

Mu mafoto, irebere uko bamwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bakina ruhago basaga bakiri abana

Umupira w'amaguru ni umwe mu mikino ikunzwe cyane mu Rwanda, usanga n'abakinnyi bawukina hirya no hino mu gihugu abafana biyita amazina yabo bitewe n'urukundo babakunda, ariko abenshi usanga batarigeze bagira amahirwe yo kubabona mu bwana bwabo, uyu munsi Eachamps yagukusanyirije amafoto 8 agaragaza abakinnyi b'abanyarwanda bakiri abana .

Akenshi tubabona mu kibuga baconga ruhago tukaryoherwa bitewe n'ubuhanga bwabo ariko abenshi tubazi bangana uko bangana ubu ariko ntibavutse bangana uko bangana uyu munsi, n'ubwo bamwe ubu bakize babikesha ruhago ariko ntibavukiye mu miryango ikize.

8. Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)

Umusore w'ibigango wavukiye mu mujyi wa Kigali mu 1996, ni myugariro w'ikipe ya Rayon Sports ukina mu mutima w'ubwugarizi, n'ubwo ameze neza kubera ruahgo n'ubndi uyu musore yavukiye mu muryango wifite utagize ikintu ubuze.

iyi foto ye yafashwe muri 2010 ubwo yarakijya mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, urabona ko yarakiri umwana ndetse akaba yarakuze cyane utatekereza ko yaba afite ibingango nk'ibyo afite uyu munsi, gusa inseko yo ni mwe.

7. Yannick Mukunzi (Rayon Sports)

Ni umukinnyi w'umunyarwanda ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports, yavukiye i Bujumbura mu Burundi mu 1995, yaje kuza mu Rwanda aho yanatangiye kwiga umupira mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, iyi foto ye na we yafashwe mu 2010 akijya muri iri rerero. Yaje kuzamurwa muri APR FC nkuru muri 2013 akaba yarayivuyemo muri 2017 ahita yerekeza muri Rayon Sports arimo kuri ubu.

6. Iradukunda Jean Bertrand (Police FC)

Uyu musore ni umukinnyi w'ikipe ya Police FC, yavutse mu 1996 avukira Kimihurura mu mujyi wa Kigali akaba yaravukiye mu muryango udasaba umunyu dore ko mama we yakuze abona akora akazi k'ubucuruzi.

Ifoto twabashije kubona si iya kera cyane ariko si n'iya vuba kuko uyu munsi Bertrand afite imyaka 22,  iyi foto yafashwe 2009 ubwo yari afite imyaka 13.

5. Ndayishimiye Celestin (Police FC)

Bivugwa ko iyi foto(aha yambaye ipantaro) yafashwe afite hagati y'imyaka 10 na 13

Uyu mugabo ukina mu bwugarizi bw'ikipe ya Police FC ku ruhande rw'ibumoso, yabonye izuba mu 1994. Yavukiye mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo mu ntara y'Uburasirazuba, yakuze mama we akora akazi k'ubuhinzi kugira ngo abone ikimutunga. Ni umwe mu bakinnyi bameze neza uyu munsi nubwo yavukiye mu muryango udakize.

Ntibyadukundiye kumenya imyaka yari afite ubwo iyi foto yafatwaga ariko umwe mubamuzi yatubwiye ko yari hagati y'imyaka 10 na 13.

4. Rutanga Eric (Rayon Sports)

Uyu musore yabonye izuba mu 1994 avukira i Remera mu mujyi wa Kigali. Nyuma yo kumara imyaka myinshi muri APR FC ubu ni myugariro wa Rayon Sports umwe mubahagaze neza kuri uyu munsi wa none.

Uyu na we ntiyavukiye mu muryango ukennye, kuri iyo foto ureba yari afite imyaka 14 ni mu gihe kuri ubu afite imyaka 24 urabona ko yakuze cyane. N’ubwo yavukiye mu muryango udasaba umunyu, asa n’uwakabije inzozi ze kuko  nawe uyu munsi aritunze 100% abikesha ruhago

3. Rugwiro Herve (APR FC)

Uyu mugabo w'ibigango ukina mu mutima w'ubwugarizi bwa APR FC, yavutse mu 1994 avukira mu karere ka Huye mu ntara  y'Amajyepfo.

Rugwiro Herve n'ubwo ari umwe mu bakinnyi bake b'abanyarwanda bafite ibigango, kuri iyi foto akiri umwana bigaragara ko yari ahorose, ushobora gusanga ataratekerezaga ko azakina umupira ku rwego rwo hejuru n’ubwo ari wo umutunze we n’umuryango dore ko aherutse no kwibaruka imfura ye.

2. Sugira Ernest (APR FC)

Mu 1991 mu karere ka Muhanga ahitwa i Shyogwe ni bwo uyu rutahizamu wigaruriye imitima ya benshi ubu ukinira APR FC yabonye izuba, yavukiye mu muryango udakennye kandi udakize kuba ataragize amahirwe yo kubona se umubyara ni kimwe mu bimushengura umutima kuko yapfuye akiri uruhinja.

Sugira ni umwe mu bahiriwe na ruhago kuko yabaye umunyarwanda wa mbere waguzwe amafaranga menshi  ubwo yerekezaga muri Vita Club mbere yo kugaruka mu Rwanda muri APR FC. Kuri iyo foto ureba Sugira yari afite imyaka 6 y'amavuko aha niyo muganira akubwira ko kuri iyi myaka ibyo kuba igihangange muri ruhago atabitekerezaga.

1. Hakizimana Muhadjiri (APR FC)

Hakizimana Muhadjiri, ubu ni umukinnyi wa APR FC, yavukiye I Gisenyi mu 1994 kandi avuka mu muryango w'abakinnyi ba ruhago nka Sibo Abdoul na Haruna Niyonzima.

Kuba yaravukiye muri uyu muryango agakura abona mukuru we Haruna ari umukinnyi ukomeye byaramufashije, gusa nk'uko agaragara kuri iyi foto ku myaka ye itarenze 2 n'ubwo uyu munsi yakijijwe n'akaguru ke ariko bigaragara ko bari babayeho mu buzima budahambaye ariko na none bakaba bari bishoboye.

02/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Niyonzima Kerebe
Hhhhhhhhhhh Rutanga yarashimishije
Kirenga
Hahahah reba Muhadjiri ndaq
Witty
bro crg kbs uba wakoze akazi kose iyi nkuru iracukumbuye welldone
Sponsored Content