PGGSS8: Christopher yigaranzuye Bruce Melody mu gitaramo cy'i Musanze | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

PGGSS8: Christopher yigaranzuye Bruce Melody mu gitaramo cy'i Musanze

PGGSS8: Christopher yigaranzuye Bruce Melody mu gitaramo cy'i Musanze

Kuri uyu wa 02 Kamena 2018 ibitaramo by’abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super 8 bakomereje mu Karere ka Musanze ku kibuga cya Kaminuza ya Ines Ruhengeri.

Iki gitaramo ni icya kabiri nyuma y’icyabereye mu Karere ka Gicumbi kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize. Ni igitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi ariko bagaraagje imbaraga nke mu gufana.

Abafana baturutse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze, Burera na Nyabihu, batangiye kugera ku kibuga ahagana saa sita baje gushyigikira abahanzi batandukanye nbikundira.

Abahanzi bose uko ari 10 bari bakeneye kwigaragaza ngo babone amanota, ariko hari abafite umukoro ukomeye kurusha bitewe n’uburyo batitwaye mu Karere Gicumbi, aha akaba ariho bashobora kuzahukira.

Umuhanzi Christopher ari nawe wagiye ku rubyiniro bwa nyuma niwe washimishije abafana ku rwego rwo hejuru akurikirwa na Bruce Melody wari wabaye umuhanzi w'umunsi mu cyumweru gishize. Abandi bashimishije abantu harimo Uncle Austin, Active, na Khalfan.

Dore uko Igitaramo cyagenze umunota ku wundi

MC Buryohe na MC Slyivie batangiye bashyushya abafana babyinana nabo, imiziki yavangwaga na Dj Bisoso na mubyara we Dj Ira

Abagie Akanama nkempurampaka Aimable Twahirwa, Tonzi na Lion Imanzi bamaze kugera mu byicaro byabo, abacuranzi ba Sebeya Band nabo bari gushyishya ibyuma ngo batange umuziki uyunguruye.

Sebeya Band iriteguye

Itsinda rya Active rigizwe na Derek, Olivis na Tizzo nibo babanje ku rubyiniro, bari bambaye amapantalo y'umukara imipira tw'amajosi n'amakote y'uruhu. Batangiriye ku ndirimbo yabo Final, bakurikizaho Lift. N'ubwo babanje ku rubyiniro aba basore bishimiwe cyane ubwo babyinaga indirimbo yabo Lift abantu bakiyamira cyane.

Young Grace ugiye  ku rubyiniro ku mwanya wa kabiri. Ahereye ku ndirimbo ye OG, akurikizaho Wisky ya Papa. uyu nawe abafana bamweretse urukundo n'ubwo batari benshi cyane.

Khalfan niwe ukurikiye. Yinjiriye ku gitero yaririmbye muri Too Much ya Jay Polly, abantu benshi bafatanya nawe. Indirimbo ye Ibaruwa niyo ahereyeho. Akurikijeho Nabimenye Ugiye yakoranye na Active. Abafana baramwishimiye biringaniye

Jay Polly ari mu bafannye Khalfan

Queen Cha niwe uri ku rubyiniro ahereye ku ndirimbo ye Isiri ari kumwe n'ababyinnyi be batangiranye. Afite abafana batari benshi bafite ibyapa binini bimwamamaza. Rugari niyo asorejeho.

Uncle Austin akurikiye Queen Cha. Abaramukije mu ndamukanyo ye ati 'Wazaaaaaa'. Ubundi yanzika na Nzakwizirikaho. Akurikijeho Ndamuhamagara anahishuriye abakunzi be ko yayindikiye i Musanze. Austin agaragaje ko n'i Musanze ahafite abakunzi n'ubwo ari ubwa mbere.

 

Bruce Melody akurikiyeho yinjirira ku ndirimbo ye ituje Ntundize. akurikije Ikinya maze abantu bose bajya i bicu harimo n'ab'uruhu rwera bayizi kuva itangiye kugera irangiye. Avuye ku rubyiniro abafana batabishaka bakomeza kumuhamagara. Bihaye Akazi gakomeye MC Buryohe kugirango ahamagare undi muhanzi.

Jay C ni ukurikiranye na Bruce Melody. Yinjiriye ku ndirimbo ye Sibomana asoreza kuri I Am Back yamufashije kongera kwigarurira imitima y'abakunda Hip Hop.

Mico The Best niwe muhanzi ugiye ku rubyiniro mbere ya Just Family na  Christopher bari buheruke. Ahereye ku ndirimbo ye Indahiro. Uyu musore ufite n'ababyinnyi akurikijeho indirimbo ye Umugati.

Itsinda rya Just Family ni ryo rigeze ku rubyiniro mu ndirimbo yabo yitwa Bakubwire, bakurikizaho Mureke Agende. Bahati wari umaze iminsi arwaye yaje afite imbaraga nk'ibisanzwe.

Christopher niwe usoje iki gitaramo cya kabiri cya PGGSS8. yinjiriye ku ndirimbo ye Simusiga, akurikijeho Birahagije abakunzi be barasimbuka karahava.

Christopher yahagurukije abafana

Igitramo kirarangiye, abafana bari kuririmba Melody. Icy'ubutaha cyizabera i Huye kuwa 16 Kamena 2018.

Reba andi mafoto n'amakuru unyuze hano

Amafoto: Theos Uwiduhaye

02/Jun/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(7)
Liza
Bruce merd ndamwemera cyaneeeee kizataha iwacu .
Joël Ja'snaker Indatwa
Uncle Austin Nintwari Vrt Aragikwiriye
IKORIBYAYO DAMASCENE KU NKOMBO
KRISTOPHA AZABIKORA NDAMUSIGIKIYE
IKORIBYAYO DAMASCENE KU NKOMBO
KRISTOPHA AZABIKORA NDAMUSIGIKIYE
dir traxx
#Melody Bamureke Azadyaye #Ntakibazo Rwose
Salvator
Jay c nzamunambaho
traxx 2 weeks ago
Urimumandazi woe
Carmelle
Chrisopher Ndamushgkiye
Sponsored Content