Umunyarwanda yahawe umwanya mu bakozi ba Youtube | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Umunyarwanda yahawe umwanya mu bakozi ba Youtube

Umunyarwanda yahawe umwanya mu bakozi ba Youtube

Umugabo witwa Tumaini Basaninyenzi [Tuma Basa] ufite inkomoko mu Rwanda, yahawe umwanya ukomeye mu  bagize ikipe ya youtube ikurikirana cyane ibijyanye n’imiziki inyuzwaho.

Urubuga rwa Youtube ruri mu zikurikirwa cyane mu bakoresha murandasi ku Isi, by’umwihariko mu Rwanda rukoreshwa na benshi baba bashaka gukuraho cyangwa gushyiraho indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, Tuma Basa ukomoka mu Rwanda yinjijwe mu bagize ikipe y’uru rubuga by’umwihariko yabaye umuyobozi w’igice gishya kiba kuri uru rubuga  cyitwa Urban Music.

Urban Music ni agace gashya uru rubuga rwazanye ko kumenyekanisha indirimbo nshya zigezweho ku Isi   no kuzikwirakwiza.

Billboard yatangaje ko uyu mugabo ubusanzwe uba muri Amerika wanahavukiye ariko ababyeyi be bakaba baba mu Rwanda, yishimiwe by’ikirenga n’abayobozi b’uru rubuga mu magambo yabo bakavuga ko igihe cyari kigeze ngo abe umwe mu bagize ikipe yabo.

Uwitwa Lyor Cohen, ukuriye igisata kibijyanye n’imiziki, yagize ati”Tuma afite ubumenyi buhambaye mu bijyanye n’imiziki by’umwihariko akaba amaze igihe kinini mu ruganda rwa muzika twizeye ko hari uruhare runini agiye kugira mu gukomeza gufasha Youtube guhuza abahanzi n’ abafana babo ku Isi yose.”

Muri Werurwe 2018, Tuma Basa yavuye mu ikipe yakurikiranaga iby’imiziki ku rubuga rwa Spotfy ruri mu zikoreshwa cyane ku Isi ndetse muri  Amerika rukaba ruri mu zinjiza cyane. Aha yari ahamaze imyaka itatu.

Yakoraga mu gisata cya Cultural Hip hop ariwe muyobozi mukuru, amenyekanisha indirimbo nshya z’abahanzi bakora Hip Hop ndetse by’umwihariko akanakora umujyo w’indirimbo nyinshi[playlists]  zabo bahanzi akanafatanya na bagenzi be muri iryo shami mu gukora ibitaramo muri Canada na Amerika.

Usibye Spotify na Youtube, Tuma Basa yanayoboye ibiganiro kuri MTV, BET no kuri televiziyo yitwa REVOLT ya P. Diddy. Kuri Spotify yavuye, mu minsi ishize yahise asimbuzwa Carl Chery wahoze akora muri Apple.

Tuma Basa aherutse mu Rwanda mu ntangiro za Mata uyu mwaka ariko ntabwo yumvikanye mu itangazamakuru kuko yahamaze igihe gito agahita asubira muri Amerika.     Tuma Basa arubashywe bikomeye mu ruganda rw'imyidagaduro muri Amerika

04/Jun/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content