Igisubizo gitangaje Meddy yasubije umufana wamubajije umubare w’abakobwa amaze kuryamana nabo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Igisubizo gitangaje Meddy yasubije umufana wamubajije umubare w’abakobwa amaze kuryamana nabo

Igisubizo gitangaje Meddy yasubije umufana wamubajije umubare w’abakobwa amaze kuryamana nabo

Ngabo Medard Jobert[Meddy] uri mu bahanzi bakomoka mu Rwanda bafite igikundiro yahishuye ko akiri imanzi bamwe mu bafana be baratangara.

Kuri iki cyumweru dusoje, Meddy yahaye amahirwe abafana be barenga ibihumbi 200 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram, yo kuba buri wese yakwisanzura akamubaza icyo ashaka.

Bimwe mu bibazo yabajijwe harimo icyo kuba yaba afite umukunzi, yasubije ko amufite maze abafana baramwataka bashaka kumenya impamvu atajye yerura ngo amushyire ku karubanda.

Mu magambo make yabasubije yagize ati”Icya mbere ni uko umukunzi wanjye aba mu mutima kurusha kuba ku mbuga nkoranyambaga.”

Uyu muhanzi ubusanzwe akundana n’umukobwa ufite inkomoko muri Ethiopia, witwa Mimi Mehfira. Banakunze guca amarenga ariko nta n’umwe urerura ngo avuge yivuye inyuma uko urukundo rwabo ruhagaze. Mu minsi ishije bari barikumwe mu biruhuko muri Mexique.

Abafana b’uyu muhanzi bakomeje kumwotsa igitutu ndetse hari n’uwaje amubaza niba atarakora imibonano na rimwe uyu muhanzi avuga ko akiri imanzi. Ati”Ndacyari imanzi, ahubwo wowe bimeze bite?.” Ibintu byatunguye benshi.

Meddy w’imyaka 28  yongeye kubazwa ku ihangana rikunze kuba hagati ye na The Ben ndetse n’uwo abona arenze undi asubiza ko The Ben ariwe umurenze aho yamugereranyije n'inyuguti ya B iri mu ijambo rya RnB ashaka kumvikanisha ubuhanga bwe muri iyi njyana. Ku bibazaga uwaba yarasabye undi ko bakorana indirimbo benda gushyira hanze bise ‘Loose Control’ avuga ko bose bari banyotewe guhurira mu ndirimbo ari babiri.

04/Jun/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(18)
Nyirurwanda
Wap med nuwambere kwel arenz the Ben nuko yanz kwiyemera
p~bronze
aah niba akiri manzi nage kwivuza kuko ya ba afite ikibazo cy uburwayi dii kuko ko nta mustar utagira fiance wo ku mumara umuriro
alphonse abiragiye
Gusa meddy icyomwemereye nuko avugisha ukuri kbs kbs! yuko the Ben amurenze! arko! kuvugako ari imanzi sinabyemera namba kbs! thanks.
Baller
Ndatekereza ko ibi yabivuze yiganirira ugendeye nuburyo bisubije
Shanny
Hhhhhhhhhhhh yaje Mu Rwanda inkumi bararanye Muri Hotel yari yagiye gusuzuma ubumazi hhhhhhh muradutuburira ubumanzi bwe nubushinwa KBS huhuhuhuhu!!!!!!
Linne Vivens
kbx nib ur imanz n nez musore wacurnKdi kub wanavugishij ukur ko The Ben ar maestro n saw cyne Ben natw turamwer bikomey
Linne Vivens
kbx nib ur imanz n nez musore wacurnKdi kub wanavugishij ukur ko The Ben ar maestro n saw cyne Ben natw turamwer bikomey
mary
ntibibaho ntagoyabakirimanzi nuko kuvugishukuri byabuze nahubundi wap
Sheila furaha
Biranshimishije peee meddy asubije neza kdi cyaneeee niba ari Imanzi byaba bitangajr bazamuhe igikombe cyubumanzi
dir traxx
😜Hhh Musore Uradutuburiye kweri
More Comments
Sponsored Content